Umuhanda wa Nyamasheke - Nyamagabe wafunzwe by'agateganyo
Polisi y'Igihugu yatangaje ko kubera ikamyo yagiriye ikibazo mu muhanda uva Nyamasheke werekeza i Nyamagabe, uwo muhanda wafunzwe by'agateganyo.
Itangazo Polisi y'Igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu mu masaha ya Saa yine, yagaragaje ko uwo muhanda uva mu karere ka Nyamasheke werekeza mu Ntara y'Amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Huye wafunzwe kubera ikamyo yawugiriyemo ikibazo.
Ubu butumwa bwa Polisi y'Igihugu buragira buti "Turabamenysha ko kubera ikamyo yagiriye ikibazo ahitwa Gisakura byatumye umuhanda Nyamasheke -Nyamagabe ubu udakoreshwa . Abakoresha uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Nyamasheke- Karongi- Muhanga."
Uyu muhanda uhuza Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Iburengerazuba usanzwe ukoreshwa n'abagenzi benshi bajya cyangwa bava mu mujyi wa Kigali bajya mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ndetse ukanakoreshwa n'amakamyo yambukiranya imipaka. Uyu muhanda ushobora kongera gukoreshwa ikibazo wagize gikemutse.


Kinyarwanda
English
Swahili









