issa
Uko Telefone zigendanwa zahinduye imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 31 ishize

Oct 17, 2025 - 00:21
 0

Mu myaka 31 ishize, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe, u Rwanda rwagize impinduka zikomeye mu ikoranabuhanga cyane cyane mu ikoreshwa rya telefoni zigendanwa, zatangiye kuba igikoresho cy’ingenzi mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.

Uyu munsi, gutunga telefone mu Rwanda ntibisaba amikoro menshi. yaba aAbato n’abakuze barazifite kandi bazifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo guhanahana amakuru, kwishyura, guhaha no kubona serivisi zitandukanye.

Imibare y’Ikoreshwa rya Telefone mu Rwanda

Mbere y’uko u Rwanda rubohorwa, hari telefone za “fixe” ibihumbi 30 gusa.
Mu 2010, imirongo ya telefoni zigendanwa yari miliyoni 3.5 muri 2015 yari miliyoni 8 mu gihe mu 2018 yari miliyoni 9,7. Muri iki gihe imirongo ikoreshwa igeze kuri miliyoni 9,3.

Nk’uko Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro  RURA rubigaragaza, ko 98% by’igihugu gishobora kugerwaho n’itumanaho, naho 93% by’abaturage baba ahantu hari murandasi.

Gahunda za Leta mu  kimakaza Ikoreshwa rya Telefone

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zifasha abaturage kubona smartphones ku giciro gito.

  • Connect Rwanda (2019): hatanzwe telefoni zigezweho ku miryango itishoboye.

  • Macye Macye (2021): ituma abaturage bishyura telefoni buhoro buhoro.

  • Ubushobozi bwa 4G: internet igezweho igeze kuri 97% by’igihugu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, mu 2024 yavuze ko mu myaka itatu iri imbere buri muturage azaba afite smartphone, binyuze mu bufatanye n’ibigo nka Airtel Rwanda na Reed Hastings (Netflix), aho abaturage bazajya bashobora kubona telefoni zigezweho ku mafaranga make kandi bakazishyura buhoro buhoro.

Ikoreshwa rya Mobile Money Rikomeje Gutera Imbere

MTN Rwandacell, umwaka ushize yatangaje ko mu mezi icyenda yo mu 2024, abafatabuguzi bakoresha serivisi ya Mobile Money biyongereyeho 13,4%, bagera kuri miliyoni 5,2.

Ubwiyongere bw’aba bafatabuguzi n’ibikorwa by’ubucuruzi by’ishami ry’iyi sosiyete byatumye amafaranga yinjijwe yiyongera ku rugero rwa 1,6%, agera kuri miliyari 189,3 Frw.

Abacuruzi bishyura bakoresheje Mobile Money biyongereyeho 58,3%, bagera ku 451,000, naho abakoresha serivisi z’imari kuri telefoni bagera kuri 68,6% by’abafatabuguzi bose.

Mu Rwanda Telefone zigendanwa zageze aho ziba igikoresho cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi yaba mu guhanahana amakuru, gucuruza, kwishyura serivisi, no kubona akazi.
mu gihe Leta y’u Rwanda n’abikorera nka MTN na Airtel bakomeje gukwirakwiza serivisi z’ikoranabuhanga, kuva mu 2024 byari biteganyijwe ko mu myaka itatu iri imbere buri Munyarwanda azaba afite smartphone anakoresha murandasi ya 4G n’andi mahirwe mashya y’ikoranabuhanga.

Oct 17, 2025 - 12:02