issa
Kwibuka32: Abaturage n’abayobozi bibukiye ku Mugezi wa Nyabarongo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Apr 24, 2026 - 14:43
 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango yabuze ababo ndetse n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, bahuriye ku Mugezi wa Nyabarongo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside bishwe bakajugunywa muri uwo mugezi.

Iki gikorwa cyabereye ahazwi nka Ruliba, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ahabaye kimwe mu hantu ndangamateka hagaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n'ubugome ndengakamere. Aha ni hamwe mu hifashishijwe mu kwica Abatutsi, aho benshi bicwaga bakajugunywa mu mazi ya Nyabarongo, imibiri yabo igatwarwa n’umugezi igana mu biyaga no mu bindi bice by’igihugu.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, hagarutswe ku mateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, hibutswa uburyo yateguwe igihe kirekire ikanashyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse kandi bw’ubugome bukabije. Abatanze ubuhamya bagaragaje agahinda gakomeye batewe no kubura ababo, ariko banashimangira ko kwibuka ari umusingi wo gukomeza kubaho no kurinda amateka y’ukuri.

Umushakashatsi ku mateka, Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gérard, yavuze ko nubwo hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, batarareka imigambi yabo mibi, Abanyarwanda bafite ubushobozi n’ubushake bwo kubirwanya no kubikumira. Yashimangiye ko amagambo yavuzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agaragaza ko Abanyarwanda batazongera kwemera gusubira mu bihe by’umwijima.

Yagize ati “Amateka yacu aratwigisha byinshi. Jenoside ntiyabaye impanuka, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’abari bafite umugambi mubisha. Ariko uyu munsi, dufite igihugu cyiyubatse, gifite umurongo uhamye wo guhangana n’abashaka gusenya ibyo tumaze kugeraho. Nta Jenoside izongera kubaho ukundi mu Rwanda.”

Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo mu mugezi wa Nyabarongo, mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zahiciwe, banazirikana imibiri y’abatutsi yajugunywe muri uwo mugezi itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Iki gikorwa kandi cyabaye umwanya wo gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kwiyemeza gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa ngarukamwaka kimara iminsi 100, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zishwe mu 1994. Ni umwanya wo kuzirikana amateka, gufata ingamba zo kuyarinda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa ahandi hose ku isi.

Ubutumwa bwatangiwe kuri Nyabarongo bwagarutse ku kamaro ko gukomeza kwigisha urubyiruko amateka nyayo ya Jenoside, kugira ngo ruzabashe kuyamenya no kuyabungabunga, ndetse rwirinde kugwa mu mutego w’abashaka kuyagoreka cyangwa kuyahakana.

Muri rusange, iki gikorwa cyasize isomo rikomeye ku bitabiriye bose, ribibutsa ko kwibuka atari ukuririra gusa ababuze ubuzima, ahubwo ari n’inshingano yo kurinda igihugu no guharanira amahoro arambye.

Apr 24, 2026 - 15:37