issa
U Burusiya na Ukraine batangaje agahenge gashya

May 5, 2026 - 06:01
 0

U Burusiya bwatangaje agahenge mu ntambara bumazemo igihe na Ukraine, kazatangira ku wa 08 kugeza ku ya 09 Gicurasi 2026, mu gihe Moscou izaba yizihiza Umunsi w’Intsinzi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose.

‎Iri tangazo ryanajyanye n’umuburo Uburusiya bwatanze, buvuga ko buzahita bugaba igitero gikomeye cya misile ku murwa mukuru Kyiv mu gihe Ukraine yaba ibangamiye ako gahenge.

‎Uburusiya bwabitangaje ku wa Mbere tariki ya 04 Mata 2026, binyuze mu buyobozi bw’ingabo zabwo.

‎Ku rundi ruhande, Ukraine na yo yatangaje agahenge kayo kazamara iminsi ibiri, karatangira kuva kuri uyu wa 05 kugeza ku ya 06 Gicurasi, ivuga ko bidashoboka kandi bidafite ishingiro kwitega ko yubahiriza agahenge mu gihe cy’ikiruhuko cy’igisirikare cy’Uburusiya.

‎Uku gutangazanya agahenge gatandukanye ku mpande zombi kuje mu gihe ibikorwa by’ubuhuza biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigaragara ko byadindiye, Washington ikaba yarerekeje imbaraga zayo mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

‎Nk’uko inzego za Ukraine zibitangaza, ibitero by’Uburusiya byahitanye abantu icyenda hirya no hino muri icyo gihugu ku wa Mbere, mu gihe na ho drone ya Ukraine yagwaga ku nyubako ndende yo mu gace k’abaherwe i Moscou mu ijoro rishyira ku wa Mbere.

‎Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yagize iti “Hashingiwe ku cyemezo cy’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Uburusiya, Vladimir Putin, hatangajwe agahenge kuva ku wa 8 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2026… twizeye ko uruhande rwa Ukraine na rwo ruzabyubahiriza.”

‎Iyo minisiteri yakomeje igira iti “Niba ubuyobozi bwa Kyiv bugerageje kubangamira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 81 y’intsinzi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, Ingabo z’u Burusiya zizahita zigaba igitero gikomeye cya misile ku murwa mukuru i Kyiv.”

‎Yanaburiye abaturage ba Kyiv ndetse n’abakozi b’ibiro by’ambasade z’amahanga ko bagomba kuzahita bava muri uwo mujyi igihe bizaba bibaye.

‎Kugeza ubu, intambara ikomeye ihanganishije Ukraine n’Uburusiya imaze imyaka igera hafi kuri ine n’amezi abiri. Yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022, ubwo Uburusiya bwagabaga igitero gikomeye kuri Ukraine.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

U Burusiya na Ukraine batangaje agahenge gashya

May 5, 2026 - 06:01
May 5, 2026 - 10:21