Uganda: Ibirori byo kwizihiza umunsi w'Abahowe Imana byasubitswe kubera Ebola
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana( Martyrs’ Day) byasubitswe, bikaba byari biteganyijwe kuba tariki ya 3 Kamena 2026, bakaba bazamenyweshwa izindi tariki bizaberaho mu gihe kiri imbere bitewe n'uko Ebola izaba ihagaze.
Iki cyemezo cyafashwe ku cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, nyuma y’inama Perezida Yoweri Museveni yagiranye n’itsinda ry’igihugu rishinzwe guhangana n’ibyorezo hamwe n’abayobozi b’amadini, mu rwego rwo gukumira ko iki cyorezo cyambuka kikagera muri Uganda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage by’umwihariko mu gihe iki gihugu cyakira abantu benshi baturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahagaragaye icyorezo cya Ebola.
Iki cyemezo kandi gifashwe nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru mu Ntara ya Ituri muri RDC hagaragaye umurwayi mushya wa Ebola, ibintu byatumye ibihugu bihana imbibi na Congo bikaza ingamba z’ubwirinzi.
Perezida Museveni, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari twitter, yasabye abaturage n’abari batangiye urugendo rwo kwitabira ibyo birori gusubira mu ngo zabo, anabasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda indwara z’ibyorezo.
Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gusubika ibirori by’Umunsi w’Abamaritiri nyuma yo gusuzuma uko ubuzima buhagaze n’impungenge z’ikwirakwira ry’indwara.”
Yakomeje asaba abaturage gufata ingamba zikomeye zo kwirinda no gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane ku bantu bagaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Yagize ati “Turasaba buri wese gukomeza kuba maso, kubahiriza amabwiriza y’ubuzima rusange no gutanga amakuru yihuse ku babonetseho ibimenyetso bikekwa.”
Mu gusoza, Perezida Museveni yasabye imbabazi ku ngaruka zishobora guterwa n’iki cyemezo, ashimangira ko kurinda ubuzima bw’abaturage ari cyo cyihutirwa kurusha ibindi byose.
Buri mwaka tariki ya 3 Kamena, Abagande bifatanya n’Isi yose, cyane cyane Abakristu Gatolika, mu kwizihiza Umunsi w’Abamaritiri biciwe ahazwi nk'i Namugongo hagati ya 1885 na 1887, ku ngoma y’umwami Kabaka Mwanga II.

Kinyarwanda
English
Swahili








