issa
Min. Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ghana ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi

Jun 1, 2026 - 21:48
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, ku ruhande rw’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Korea y'Epfo n’abo muri Afurika.

Muri ibyo biganiro, aba bayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Ghana, banungurana ibitekerezo ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage babyo.

Ibi biganiro byabaye mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere umubano warwo n’ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no gushimangira ubufatanye bugamije guteza imbere ubukungu, ubucuruzi n’iterambere rirambye.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Min. Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ghana ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi

Jun 1, 2026 - 21:48
Jun 1, 2026 - 21:50