Ni izihe mpinduka nshya zizakoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026?
Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishyiraho amategeko y'umupira w'amaguru (IFAB) hamwe na FIFA byemeje impinduka nshya mu mategeko n'imikorere y'abasifuzi, bizatangira gukoreshwa mu gikombe cy'Isi cya 2026.
1. Igihe cyo gusimbuza umukinnyi cyagabanyijwe
Umukinnyi usimbuwe asabwa kuva mu kibuga mu masegonda 10 gusa. Mu gihe bitubahirijwe, umukinnyi usimbura azategereza undi munota umwe cyangwa kugeza umukino uhagaza mbere yo kwinjira mu kibuga.
2. Kubara amasegonda mbere yo gutera koroneri
Abasifuzi bazajya babara amasegonda atanu igihe umukinnyi atinze gutera umupira uvuye hanze cyangwa umunyezamu atinze gutera umupira utangiza umukino. Ikipe yatinze izajya itakaza uburenganzira bwo gukomeza umupira, ikipe bahanganye ikawukomezanya (advantage).
3. Ibihano bikarishye ku myitwarire mibi
Abakinnyi bapfuka iminwa yabo mu gihe bari gutongana n’umusifuzi cyangwa undi mukinnyi bazajya bahabwa ikarita itukura. FIFA ivuga ko iri tegeko rigamije gukumira amagambo y’ivangura. Nanone kandi, umukinnyi cyangwa umukozi w’ikipe uzava mu kibuga mu rwego rwo kwigaragambya cyangwa kwamagana icyemezo cy’umusifuzi azajya ahabwa ikarita itukura.
4. VAR yongerewe ubushobozi
Ikoranabuhanga rya VAR ryongerewe inshingano, aho rizajya rigenzura amakosa yabaye mbere y’uko hatangwa koroneri cyangwa kufura yavuyemo igitego. VAR izajya inafasha gukosora amakarita ahabwa abakinnyi mu gihe atari bo bakoze amakosa. Iyi mpinduka ishobora gutuma ibitego bimwe na bimwe byajyaga byemerwa mbere byongera gusuzumwa hashingiwe ku makosa yabanje gukorwa.
5. Akaruhuko ko kunywa amazi
Buri gice cy’umukino, hazatangwa akaruhuko ko kunywa amazi kamara iminota itatu, cyane cyane igihe umukino ugeze ku munota wa 22. Nanone mu gihe umukinnyi avunitse, umusifuzi afite uburenganzira bwo gutanga aka karuhuko.
6. Gukumira ibiruhuko by’amayeri
FIFA yanashyizeho amabwiriza mashya agamije gukumira amayeri amwe n’amwe yagiye agaragara aho umunyezamu yigira nk’ukomeretse kugira ngo abakinnyi bagenzi be baganire n’abatoza. Mu gihe umunyezamu avunitse, abakinnyi bazajya baguma mu kibuga cyangwa begerane hagati y’ikibuga aho kujya ku ruhande rw’abatoza.
FIFA na IFAB bavuga ko izi mpinduka zigamije kongera igihe nyakuri umukino umara, kugabanya gutinza nkana umukino ndetse no kongerera ikizere ibyemezo by’abasifuzi. Biteganyijwe ko zizasuzumwa nyuma y’Igikombe cy’Isi kugira ngo harebwe ingaruka zabyo mbere yo kuzishyira mu bikorwa mu ma shampiyona y’i Burayi.
Igikombe cy’Isi cya 2026, kizitabirwa n’amakipe 48 ku nshuro ya mbere, kikazakinwa kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 mu bihugu bitatu aribyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kanada na Mexique.

Kinyarwanda
English
Swahili








