Amasezerano FC Barcelona yagiranye na RDC ateye ate?
FC Barcelona na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere umuco w’imikino n’udushya muri iki gihugu.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imyaka ine na FC Barcelona, agamije guteza imbere umupira w’amaguru, umuco w’imikino n’amahoro. Ibi kandi byatangajwe n’iyi kipe yo muri Esipanye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga 2025.
Binyuze muri aya masezerano, FC Barcelona izafasha RDC mu guteza imbere impano z'abakinnyi bakiri bato bo muri iki gihugu. FC Barcelona izafasha iki gihugu gutangira umuco w'imikinire yawo uzwi cyane muri La Masia wo gukina umupira wo guhanahana cyane.
FC Barcelona, binyuze muri Barça Academies, izatangiza gahunda y’ibikorwa bya siporo birimo 'campus' by’abana bo mu karere k'Afurika, bigamije guteza imbere iterambere rifite umurongo uhamye mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, basketball, handball n'ibindi.
FC Barcelona izashyiraho gahunda zihariye ku bantu bakuru, harimo amahugurwa y’abatoza azabafasha gukarishya ubumenyi no kumenya uburyo bwa Barça mu bijyanye n’imyitozo yihariye, uburyo bwo gutegura imikino hakurikijwe imyaka, uburyo bwo guhuza imikino, ndetse no gutegura hamwe ibirori by’imikino.
Nk’uko bigaragara mu masezerano hagati ya FC Barcelona na Leta ya RDC, amakipe yose ya FC Barcelona havuyemo ay'abato azajya yambara amagambo 'DR Congo, Heart of Africa' ku myenda yabo y’imyitozo mu myaka ine iri imbere kugeza mu mwaka wa 2028/29.
Aya masezerano azagaragara no mu mushinga wa Espai Barça, aho hazubakwa Maison de la RDC muri Stade ya FC Barcelona, Spotify Camp Nou.
Maison de la RDC izaba ari ahantu h'ubusabane n'imurikabikorwa rizakira abasura sitade, rigamije kugaragaza ubutunzi bw’umuco n'imikino ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hagamijwe kurushaho gukomeza umubano n’iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati.
Iri murikabikorwa rizakurura miliyoni z’abasura n’abafana ba FC Barcelona bo ku isi hose, rigaragaze ubutunzi n’ubwiza bw’umuco n’umurage w’imikino wa Congo binyuze mu buryo bw’imurikabikorwa bugezweho, hagamijwe kurushaho gufatanya n’iki gihugu cya Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









