Trent Arnold yiyerekanye neza i Madrid yakirwa nabi n’abakunzi ba Liverpool
Myugariro w’umwongereza, Trent Alexander Arnold , yerekanwe na Real Madrid nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ikipe ya Real Madrid yerekanye Trent Alexander Arnold, yiyerekana mu isura nziza ku b’i Madrid ariko ntiyakirwa neza n’abakunzi ba Liverpool FC.
Uyu musore ubwo yakirwaga muri Sale y’i Madrid, yumvikanye mu kiganiro mbwirwa ruhame avuga ururimi rwo muri Esipanye kuva atangiye kugeza asoje.
Benshi bari bakurikiye iki kiganiro cye, batunguwe nuko yigaragaje bibaza igihe yamenyeye uru rurimi, bigaragara ko amaze igihe ategura kuzaza muri iyi kipe.
Ntabwo abakunzi ba Liverpool bamwakiriye neza ndetse ntibatinya kumubwira amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga.
Trent Alexander Arnold yavuze ko Real Madrid ari ikipe y’inzozi ze.
Yagize ati “ inzozi zanjye zibaye impamo.”
Uyu musore mu kiganiro n’itangazamakuru yanavuze byinshi ndetse agaragaza ko atewe ishema no kuba i Madrid.
Yagize ati “ Ni ibishimo kuri njye. Cyari igihe maze igihe kinini ntegereje, ni amatsiko, ibyishimo ndetse ntewe ishema no kuba hano. Zari inzozi zanjye kuba hano ariko haracyari akazi gakomeye ko gukora sinjye uzarota nangiye gukina.”
Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, yavuze ko Trent azi icyo kwambara umwenda wa Real Madrid bisobanuye.
Yagize ati “ Trent azi icyo bisobanuye kwambara umwenda wa Real Madrid. Yagombaga guhitamo indi kipe, ariko yahisemo twebwe.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nka Real Madrid basinyishije umunyabigwi wifuzaga gukina muri Real Madrid.
Yagize ati “ Dusinyishije umunyabigwi, umwe mu beza wari ku Isi. Inzozi za Trent zibaye impamo. Yahisemo gukinira Real Madrid, ikipe ikomeye ku isi. Dufitanye isano ikomeye na Liverpool, n’inshuti zacu cyane.”
Trent Alexander Arnold yakuwe kuri nimero 66 yambaraga muri Liverpool FC ahabwa kuzajya yambara nimero 12. Uyu musore agiye kujyana n’ikipe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gikombe cy’isi cy’Ama-Club.



Kinyarwanda
English
Swahili









