Se wa Yampano yatabaje Perezida Paul Kagame
Umuryango wa Yampano wahishuye ko nta bushobozi bafite bwo gushaka umunyamategeko ushobora kumwunganira akaba yafungurwa muri gereza ya Mageragere. icyakora se umubyara yasabye ko Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuha imbabazi
Nsengiyumva Zaburoni se wa Yampano yavuze ko yashenguwe umutima n’iminsi 30 y’agateganyo Uworizagwira Florient alias Yampano yategetswe gufungwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Umwanzuro wo gufungira Yampano muri gereza ya Mageragere wasomwe ku itariki 9 Kamena 2026. Zaburoni yabwiye umuyobozo ukorera kuri Youtube witwa Urugendo Tv ko atabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ati”Amashusho ya Yampano narayabonye, nahise muhamagara. Nyakubahwa perezida wa repubulika nziko ari wowe urenganura abantu, abambuwe amasambu,abambuwe inzu zabo. Rwose ndagutakambiye!”.
Zaburoni yavuze ko ibibazo byose Yampano yanyuzemo byatewe n’amashusho y’urukozasoni yasakaye hanze, ku buryo ari yo ntandaro yo guhungabana no guteza intugunda mu rugo.
Urugo rwaramunaniye yitabaza ababyeyi be
Uyu Zaburoni yavuze ko yigeze kuza kunga Yampano na Uwineza Diane’Vava’. Ati”Ibyo twabaganirije nta gaciro yabihaye. Yampano yatubwiraga ko umugore ajya mu kabari atambwiye, umugore nawe akavuga ko Yampano avugira hejuru”.
Icyo gihe mu rugo kwa Yampano zabyaye amahari, ababyeyi barabunze inshuro imwe nubwo ntacyo byatanze. Yampano yabyirutse asenga kandi yanyuze muri korali zose guhera mu z’abana kugeza mu z’abakuru. Ati”Yashatse akiri umwana. Urugo rusaba ko ugomba kuba ujijutse mu mutwe cyane”.
Ababyeyi ba Yampano ntibigeze bamubonaho ingeso mbi kuko nta nzoga n’itabi yigeze agerageza mu maso ya se. uyu mubyeyi yavuze ko muri bike yabonaga yibukaga gusaranganya n’umuryango we. Ibintu byose yamenyeshaga se. Ajya mu Bubiligi yamenyesheje ko azamarayo ibyumweru bitatu agiye gukorana amasezerano n’uwashakaga kumuha akazi. Yavuze ko nta gahunda yo gutoroka yari afite kuko yaranatashye.
Se wa Yampano yavuze ko nta bushobozi bwo kwishyura umunyamategeko
Nsengiyumva Zaburoni yabwiye inzego z’Ubutabera ko gufunga umuntu bidahindura uwafunzwe ahubwo asaba ko yababarirwa agasubira mu muryango. Yavuze ko Ubutabera yabusabye imbabazi, bityo akwiriye kubabarirwa. Yasoje avuga ko muri gereza ‘siho hakemura ibibazo. Kuba mu gihome nta cyo bimara. Twamuba hafi nk’ababyeyi ndetse n’igihugu ku buryo akomeza kubaka igihugu.
Uwineza Diane wareze Yampano yabwiye Zaburoni ko Yampano yamuteye umujinya akaba yarifuzaga kumwumvisha no kumuhana.

Kinyarwanda
English
Swahili








