Ukuri ku migurire ya Rayon Sports ikomeje kugarukwaho
Umuyobozi wa Tekenike muri Rayon Sports, Dylan Lienart, yatangaje ko iyi kipe irimo gushaka abakinnyi bafite umuvuduko, tekenike n’imyitwarire myiza kugira ngo bubake ikipe ikomeye kandi ikina ibyo batekereza kubaka.
Ibi Dylan yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro w’iyi kipe aho avuga ko bifuza abakinnyi bakomeye ndetse bahura n’ibyo barimo bashaka kuzaba bakina umwaka utaha.
Yagize ati “ Dushaka ikipe ikina umupira itangirira inyuma, yiharira umupira, ariko igatera imbere vuba igashaka ibitego. Ibyo bisaba abakinnyi bafite umuvuduko, bazi gucenga, abakinnyi bo hagati bafite tekinike n’imyitwarire myiza, ndetse n’aba myugariro bakomeye mu mipira yo mu kirere kandi bazi gutangiza ibitero.”
Dylan yagarutse kandi ku ntego bafite muri uku kubaka abakinnyi ari yo mpamvu bifuza kugira abakinnyi benshi kuri buri mwanya.
Yagize ati “ Intego ni ukugira abakinnyi babiri kuri buri mwanya kuko umwaka utaha tuzakina imikino myinshi muri CECAFA, CAF Confederation Cup na shampiyona. Tureba niba dufite abakinnyi bashobora gukina muri uwo mwanya muri Rayon Sports. Niba bahari kandi bahuje n’umushinga wacu, tubagumana.”
Uyu muyobozi yagarutse kandi ku kintu barimo kwitaho kurusha ibindi mu kongeramo abakinnyi, agaragaza ko barimo kureba abakina mu makipe y’ibihugu ndetse n’abitwaye neza mu marushanwa y’abato.
Yagize ati “ Turi kureba abakinnyi mpuzamahanga bafite imibare myiza, bakina mu makipe y’ibihugu byabo cyangwa bafite uburambe mu marushanwa akomeye nka CAN, amajonjora y’Igikombe cy’Isi cyangwa amarushanwa y’abato.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo dutekereza umwaka umwe gusa. Dushaka no kubaka ejo hazaza ha Rayon Sports. Ni yo mpamvu twazanye abakinnyi bakiri bato bafite impano nyinshi kugira ngo mu myaka ibiri cyangwa itatu bazabe ari inkingi za mwamba z’ikipe.”
Uyu muyobozi wa Tekenike yongeye kwibutsa abantu ko intego ya mbere bafite ari ugutwara ibikombe bafite nibura mu ikipe bangana na 60% cyangwa 70% by’abakinnyi b’Abanyarwanda.
Dylan Lienart asa n’uwashyize ukuri ku byagendaga bivugwa muri iyi minsi nubwo bitarimo gushimisha abafana kuko abakinnyi barimo kugurwa badahura n’ibyifuzo byabo.
Rayon Sports yatangiye kongeramo abakinnyi batandukanye ariko bakiri bato ndetse abenshi bakomoka hano mu Rwanda. Bamwe mu bamaze gusinyishwa barimo abakinnyi batatu bo mu Rwanda ndetse na babiri b’abanyamahanga. Iyi kipe irabura igihe kigera ku kwezi kumwe igatangira gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Kinyarwanda
English
Swahili








