issa
Nyaruguru: Miliyari 1 Frw zashowe mu gufasha imiryango 800 kwikura mu bukene

Jun 4, 2026 - 09:10
 0

Imiryango 800 yo mu Mirenge ya Ngoma na Ngera mu Karere ka Nyaruguru irishimira kuba imibereho yayo yarahindutse ku buryo bugaragara nyuma yo gushorwamo Miliyari 1 Frw yo kubafasha kwikura mu bukene mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Iyo miryango yafashijwe kwikura mu bukene binyuze mu bikorwa byo kongererwa ubushobozi mu mikoro, korozwa amatungo magufi n’amaremare, guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bifitanye isano n’isuku n’isukura byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango TLF, usanzwe uzamura imibereho myiza y’abaturage mu mushinga wa FXB.

Mu Karere ka Nyaruguru, imiryango 400 ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’indi 400 yo mu cyiciro cya kabiri ni yo yafashijwe kwikura mu bukene binyuze mu mahugurwa atandukanye yahawe, ikahungukira ubumenyi ndetse n’ubufasha bw’inkunga yahawe bwo gutangiza ibikorwa n’imishinga yinjiza inyungu.

Mukabupfura Brandine utuye mu Kagari ka Kiyonza, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko mbere imibereho ye yari mibi mbere y’uko afashwa kwikura mu bukene, ishuri ry’abana be rikaba ryaramugoraga kuryishyura.

Yagize ati “Mbere imibereho yanjye yari mibi cyane, mu muryango wanjye twari dufite ubukene ku buryo kwishyurira abana ishuri byatugoraga, ariko ubu buri kimwe kiragenda neza nta kibazo kandi abana bariga neza nta nkomyi.”

Mukashema Laurentine wo mu Kagari ka Mbuye avuga ko na we mbere yo guterwa inkunga no guhabwa amahugurwa yo kwikura mu bukene, imibereho ye yari mibi, aza kugarura icyizere cy’ubuzima nyuma yo gufashwa kwiteza imbere.

Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango TLF, usanzwe uzamura imibereho myiza y’abaturage, bafashije imiryango 400 kubona inkunga zo gutangiza ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi bifite agaciro karenga miliyoni 106 Frw.

Amatsinda y’abaturage na yo yahawe inkunga irenga miliyoni 48 Frw yo gushyira mu bikorwa imishinga irimo ubworozi n’ubuhinzi n’indi ihuriweho, mu gihe abanyeshuri 966 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafashijwe kubona ibikoresho by’ishuri, imyambaro, amafaranga y’ishuri ndetse n’amafunguro, mu bikorwa byatwaye amafaranga arenga miliyoni 198 Frw.

Urubyiruko 77 rwahuguwe imyuga itandukanye ndetse ruhabwa n’ibikoresho byo gutangiza ibikorwa byarwo, ku gaciro ka miliyoni 61.6 Frw.

Mu rwego rw’isuku n’isukura, ingo 400 zahawe ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka miliyoni 32.3 Frw, hanatangwa amabati na sima byo kubaka ubwiherero, ibikoni n’aho gukarabira intoki bifite agaciro ka miliyoni 51.3 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Byukusenge Assumpta, yashimiye uruhare rw’uyu muryango wa TLF, usanzwe uzamura imibereho myiza y’abaturage mu mushinga wa FXB bafatanyije mu kurwanya ubukene bw’abaturage, anasaba abafashijwe gukomeza kubungabunga ibyo bagezeho no gukoresha neza amahirwe bahawe. 

Yavuze ko inkunga abaturage bahawe ikwiye kuba urufatiro rw’iterambere rirambye, kugira ngo bakomeze kuzamura imibereho myiza yabo badasubira mu bukene, ibi bikaba bije nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu imiryango ikomeje kugenda ifashwa kwikura mu bukene, ibyo benshi bafata nk’insinzi ibafasha kugera ku iterambere ryabo.

Jun 4, 2026 - 10:49