issa
Gatsibo: Bahangayikishijwe n'insoresore zicukura amazu y’abaturage

Jun 4, 2026 - 04:53
 0

Abaturage batuye mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, baravuga ko hari urubyiruko rudakozwa ibyo gukora ahubwo rukarara rucukura amazu yabo rukiba n'amatungo yabo.

Abatuye mu tugari twa Rwimitereri na Rwankuba, mu Murenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo bavuga ko bugarijwe n'insoresore zabajujubije ziba moto, amagare n'amatungo. Abaturage baganiriye na UKWELITIMES bavuga ko hari urubyiruko rudakozwa ibyo gushakira iterambere mu gushaka umurimo rukora ahubwo bakitwikira ijoro bakiba abaturage.

Umuturage utuye mu kagari ka Rwimitereri avuga ko abaturage bamaze igihe bibwa amatungo n'ibindi bikoresho.

Yagize ati "Hano hari urubyiruko rwiba za moto n'amagare ku buryo uryama wabyuka ugasanga bacukuye inzu bibaye moto cyangwa itungo wari ufite ryibwe. Abatwiba ni abana ubona ko bakagombye kuba bakoresha imbaraga bafite ariko ntibazikoresha ahubwo birindwa biryamiye bwakira bakajya kwiba abaturage."

Umuturage utuye mu kagari ka Rwankuba nawe avuga ko abasore banze kwikoza isuka aribo biba abaturage.

Yagize ati" Abaturage batuye mu kagari kacu abenshi bagura moto kugira ngo bazifashije mu mirimo ibateza imbere ariko akenshi usanga abo bahungu bigize intakoreka baranze guhinga cyangwa gukora imirimo ibyara amafaranga bagahira kurara biba za moto n'amatungo yacu."

 Undi muturage utuye ahitwa mu Kabuga avuga ko hatagize igikorwa batagera ku iterambere kubera ubujura.

Yagize ati" Birabaje korora Inka cyangwa amatungo magufi ushaka gutera imbere ariko ugacibwa intege n'abasore batwiba, ubundi worora amatungo ushaka gutera imbere ariko ubu barayiba. Icyo dusaba nuko urubyiruko rukora ibyo bikorwa barufatira ingamba zikomeye nibwo byacika."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude  yabwiye UKWELITIMES ko ikibazo cy'abajura bavuga muri uwo Murenge ubuyobozi bwagifatiye ingamba.

Yagize ati " Ingamba ya mbere y'umutekano w'abaturage, ni ukugira amarondo afite imbaraga, amarondo twayashyizemo imbaraga, dushishikariza abaturage kuyarara kandi twifashisha n'irondo ry'umwuga.Umuti ntawundi ni ugukaza amarondo, tugakumira ubwo bujura bujura kuko iyo hatari irondo, umujura abona icyuho bityo agakora ibyo ashaka ."

Gitifu Ndayisenga yakomeje avuga umusaruro wavuye mu kunoza amarondo mu Murenge wa Murambi .

Yagize ati "Hari ibikorwa by'ubujura turimo kuburizamo, hari Akagari gahana imbibi n'aka bakozemo amahano, Rwankuba duherutse gutesha abarimo gukucukura inzu bagiye gutwara moto, muri aka kagari nanone mu Mudugudu wa Bushenyi irondo riherutse gutesha abari bacukuye inzu na moto bayisohoye muri uriya Mudugudu hari inka yari yibwe."

Uretse mu Murenge wa Murambi ikibazo by'ubujura mu karere Gatsibo kinavugwa mu mirenge ya Gitoki, Kiramuruzi na Kiziguro, Muhura na Gasange ndetse hari amwe mu mazina agarukwaho n'abaturage bavuga ko bamaze igihe batunzwe no kwiba abaturage mu gihe abenshi muri bo ku manywa birirwa mu tubari binywera inzoga.

Jun 4, 2026 - 08:27