issa
Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 10,3 Frw

Apr 2, 2026 - 09:25
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko umusaruro woherejwe mu mahanga ungana na toni 7750 winjirije u Rwanda arenga miliyari 10,3 Frw.

Ni umusaruro woherejwe hagati ya tariki ya 24 na tariki ya 28 Werurwe 2026.

Hoherejwe toni 830 z’icyayi izi zikaba zarinjirije u Rwanda miliyari 3,8 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ikawa yoherejwe ari toni 135 zaguzwe miliyari 1,1 Frw.

Imboga u Rwanda rwohereje mu mahanga muri iyi minsi itanu ni toni 290 zinjine  miliyoni 853 Frw, mu gihe toni 173 z’imbuto ari zo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zinjiza miliyoni 235 Frw.

Izi mboga n’imbuto byaguzwe n’abaturage bo mu Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda rwanagurishije toni 22 z’inzinjije miliyoni 177 Frw.

Ibihingwa bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyampeke, ibinyamisogwe n’ibindi bipima toni 6051 byinjije arenga miliyari 3,7 Frw, mu gihe amatungo n’ibiyakomokaho bipima toni 248 byinjirije u Rwanda miliyoni 425 Frw.