Uruhare  rw'ababyeyi mu kurinda abangavu inda zitateganyijwe rurakemangwa   

Mar 18, 2025 - 07:53
 0

Kuba umubare w’Abangavu baterwa inda zitateguwe ukomeje kwiyongera mu Rwanda, usanga ababyeyi bakemangwa ko nabo babigiramo uruhare bakananirwa kubarinda cyangwa ngo babahe inyigisho.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee aherutse gutangaza  ko u Rwanda rutazihanganira abatera inda abangavu, kandi ko amategeko abihana agomba kubahirizwa. 

Aravuga ibi mu gihe Abihayimana n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko uruhare rwayo ndetse n’urw’ababyeyi rukenewe mu guhangana n’iki kibazo.

Ibarurishamibare rigaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda imburagihe mu Rwanda irushaho kuzamuka n'ubwo inzego za Leta zifatanya n'imiryango itari iya Leta hamwe n'amadini n'amatorere mu kuzikumira, gusa ngo hari abayobora amadini n'amatorero bakigenda biguru ntege mu gutanga inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere nk'imwe mu zakoreshwa mu kwirinda inda ziterwa abangavu.

Bamwe mu bahagarariye amadini n'amatorero mu Rwanda bavuga ko kwigisha ingingo y'imyororokere mu nsengero bose batabyumva kimwe ariko ngo bashyizeho uburyo ikiciro cy'urubyiruko cyabyigishwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee avuga ko u Rwanda rutazihanganira abatera inda abangavu, ari yo mpamvu hashyizweho amategeko abihana.

Imibare igaragaza ko muri 2024 abangavu 22,454 batewe inda, raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024, igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri, nyuma yo kubyara batayasubiramo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.