issa
Gen. Muhoozi Kainerugaba ategerejwe I Kigali mu minsi ya vuba

Feb 13, 2026 - 08:21
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ategereje n’ibyishimo byinshi kuzagirira uruzinduko mu Rwanda aho azasura Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, amwita “Afande Kagame”, ndetse akanahura n’abavandimwe be b’Abanyarwanda.

Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri X, General Muhoozi yagize ati: “Nishimiye kuzasura Data wacu mukuru, Afande Kagame, vuba. Nzanishimira kandi kuzabonana n'abavandimwe banjye b'Abanyarwanda."

Iri tangazo rije mu gihe umubano hagati y'u Rwanda na Uganda umaze igihe usubiye ku murongo mwiza, nyuma y’imyaka yaranzwe n’umwuka mubi wa dipolomasi wigeze gutuma imipaka ifungwa ndetse ubuhahirane bukagabanuka.

Amagambo ya Muhoozi agaragaza icyifuzo cyo gukomeza gushimangira ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko ashingiye ku mubano wihariye afitanye na Perezida Kagame, akunze kwita “Afande cyangwa Se wabo” kubera amateka ye mu gisirikare no mu rugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda by'umwihariko.

Muhoozi Kainerugaba akunze kugaragaza ko Abanyarwanda n’Abagande ari abavandimwe basangiye amateka, umuco n’inyungu z’akarere. Ubu butumwa bwe bushobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’icyizere gikomeje kubakwa hagati y’impande zombi, haba mu rwego rwa politiki, umutekano ndetse n’ubukungu.

Nubwo atatangaje itariki nyayo y’uruzinduko rwe, amagambo ye yakiriwe nk’intambwe ikomeza gushyigikira inzira y’ubwumvikane n’ubufatanye burambye hagati ya Kigali na Kampala, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.