Perezida Trump arifuza igihembo cy'amahoro cya Nobel
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko akwiye igihembo cya Nobel gitangwa ku bantu bagira uruhare mu kugarura amahoro ku Isi. Avuga ko yagize uruhare mu guhuza ibihugu nk’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'ibindi bihugu byari bifitanye amakimbirane.
Igihembo cya Nobel gitangwa buri mwaka ku muntu, cyangwa umuryango wageze ku bikorwa bizana amahoro, ubwiyunge cyangwa kurengera uburenganzira bwa muntu. Abakandida batangwa bitarenze tariki ya 1 Gashyantare, kandi nta wemerewe kwiyamamaza.
Trump yatanzwe bwa mbere nk’umukandida mu bahabwa iri shimwe mu 2020. Icyo gihe, umunyapolitiki Tybring-Gjedde wo muri Norvège yagaragaje ko uyu Mukuru w’Igihugu arikwiye, ashingiye ku kuba yarahuje Israel na Leta Zunze Ubumwe z’barabu, asobanura ko ari umuntu uharanira amahoro hose ku Isi.
Uretse Tybring-Gjedde kandi umudepite Magnus Jacobsson wo muri Suède na we yatanze Trump nk’umukandida mu bahabwa iri shimwe, kubera uruhare yagize mu guhuza ibihugu bya Serbie na Kosovo.
Donald Trump aganira n'abanyamakuru agaruka kuri iri shimwe, yavuze ko iyo riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana gusa, we aba yararihawe inshuro zigera enye cyangwa eshanu


Kinyarwanda
English
Swahili









