Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasabye abacuruzi kudahenda abaturage bitwaje izamuka ry’ibiciro
Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko n’ubwo izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rizagira ingaruka ku Banyarwanda, bidakwiye kuba urwitwazo ku bacuruzi rwo kuzamura ibiciro uko bishakiye ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mata 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yibukije ko Leta iri gukurikirana uko ibiciro bihinduka kugira ngo hirindwe ihohoterwa rikorerwa abaguzi.
Dr Nsengiyumva yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli. Icyakora, yagaragaje ko iyo nkunganire idashobora gukomeza igihe kirekire kubera ko isaba ingengo y’imari nini.
Ati: “Twagerageje gufasha abaturage binyuze mu kugabanya igiciro cya peteroli, ariko ntabwo byakomeza igihe kirekire kuko bisaba amafaranga menshi.”
Yanasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, bakoresha neza ibikomoka kuri peteroli bihari, bakirinda ingendo zitari ngombwa, ndetse bakanitabira cyane gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, by’umwihariko izikoresha amashanyarazi.
Guverinoma ikomeje gushishikariza abafatanyabikorwa bose, cyane cyane abacuruzi, gufata ingamba zirengera umuguzi no gukomeza kubungabunga ituze ry’isoko ry’imbere mu gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili








