Rulindo: Yafashwe video akubita umugabo we amuziza ko yaraye mu ndaya atasize iposho
Abaturage bo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, bafashe amashusho y’umugore wari urimo gukubita mu buryo bukomeye umugabo we amuziza ko yararanye n’indaya mu gasozi kandi atasize amafaranga yo guhaha.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bubangu aho Akarere ka Rulindo gahanira imbibi n’Akarere ka Gasabo.
Uyu mugore agaragara mu mashusho ari gufata mu mashati umugabo we anamukubita inshyi nyinshi mu buryo ndetse anashaka kumufata ubugabo ngo abukande ari nako amubaza aho yaraye n’impamvu yarayeyo nta mafaranga yo guhaha asize.
Ati “ Ntiwansize nkubwira ngo ngiye gusoroma intoryi zo guteka? guhera ejo hari amafaranga yo guteka wampaye cyangwa hari n’igiceri cy’atanu wampaye?”
Akomeza agira ati “ Waraye hehe?waraye hehe? sha turabonana”
Abagabo baba barimo kubashungera banabafata amashusho (Video) umwe muri bo yumvikana agira ati “ Nawe mukubite ariko njye nta mugore wankubita gutya."
Uyu mugore we akomeza gukubita umugabo we agira ati “ Abagore twahawe ijambo, yibeshye mpite mutera umugeri mu ntuza,.. wa mujyinga we ntabwo ndi umugore njye ntabwo nyara? Waraye hehe?
Umugabo we uba ugaragara nk'uwasinze cyane nawe amukubita ingumi agira ati " Nkubage nkubage? wa gash...we." ariko bikarangira umugore amurushije imbaraga.
Uyu mugore akomeza kumufata mu mashati yamunize cyane agira ati " Waraye hehe? guhera ejo wavuye mu rugo usa gutya ? umuntu w’umugabo ugenda nta n’igiceri cy’atanu asize?”
Ibi uyu mugore aba arimo kubivuga ari nako akomeza gushaka gukora mu mufuka w’ipantaro y'ummugabo we kugira ngo amwake telefone anamubaza impamvu yayizimije ku buryo birangira ayimutwaye.
Gusa izi mvururu zose zirangira abari babashungereye bhisemo kubakiza nyuma yo kubona ko bashobora gukomeretsanya cyane.

Kinyarwanda
English
Swahili








