Burera: Polisi yamufatanye ibilo 20 by’urumogi amaze kurwambutsa umupaka
Mu rukerere rwo ku wa 4 Ukwakira 2025, ahagana saa 03h00, Polisi ikorera mu Karere ka Burera, yafashe umugabo wari umaze kwambutsa umufuka urimo ibiro 20 by’urumogi.
Uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gakenke, yafatiwe n’abapolisi mu Mudugudu wa Vumage, mu Kagari ka Murwa gahereye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera ubwo bari mu kazi mu Mudugudu wa Vumage uherereye mu Kagari ka Murwa mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera.
Ati “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’igihugu ndetse n’imbere niyo mpamvu tugira inama ababyishoramo kubireka kuko nibatabireka bazabizira.”
Yakomeje agira ati “Bitewe n’ingaruka tubona z’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya. Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.”
Ignace Ngirabakunzi yakome agira ati “Ababikoresha baramutse babyanze, bakabigendera kure, barushaho kugira ubuzima bwiza kandi na bamwe bashaka kubicuruza babura abakiriya (isoko) bityo bikaba intandaro yo guhomba, bakabireka.”
Polisi ishimangira ko kurwanya ibiyobyabwenge atari iby’urwego rumwe ahubwo bisaba imbaraga za buri wese, ubikoresha akabireka ndetse n’ubufiteho amakuru akayatanga kugira ngo ubabigiramo uruhare bafatwe.
Ibi biyobyabwenge by’urumogi, uyu mugabo yafatanywe biri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye. Uwafashwe, afungiye kuri station ya Polisi ya Butaro kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









