issa
CHADEMA irarangisha  umuyobozi wayo wungirije John Wegesa Heche

Nov 5, 2025 - 10:36
 0

Itangazo riri kuri X kuva ku wa 4 Ugushyingo 2025 risobanura ko John Wegesa Heche yakuwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mtumba ajyanwa ku cyicaro cya Polisi I Dodoma, none yaburiwe irengero.

CHADEMA, Ishyaka riharanira demokarasi n'amajyambere rikaba ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan ryatanze itangazo rimenyesha ko ritazi irengero ry'umuyobozi wungirije w'iryo shyaka John Wegesa Heche. 

Mu kumufata umugore we, abana be n'abo muri CHADEMA baramuherekeje ariko imodoka ya polisi irabasiga.

Bageze I Dodoma umukuru wa polisi yavuze ko atigeze atumizaho John Wegesa Heche bityo abari aho bose bagwa mu rujijo rw'uburyo John Wegesa Heche yakuwe kuri Sitasiyo imwe ajyanwa ahandi nta muyobozi watanze itegeko. 

Umunyamabanga nshingabikorwa wa CHADEMA, Ashura Masoud yabajije umuyobozi wa Polisi I Dodoma aho John Wegesa Heche aherereye undi amubwira ko atabizi.

Kuri ibyo rero, CHADEMA irasaba umuyobozi wa Polisi (IGP) Families Wambura,Umuyobozi ushinzwe iperereza (DCI) Ramadhan Kingai,Umuyobozi wa polisi y'i Dodoma (RPC) n'umuyobozi wa Sitasiyo ya polisi ya Mtumba kuvuga aho John Wegesa Heche aherereye.

Kugeza ubu umuryango wa John Wegesa Heche na CHADEMA abereye umuyobozi wungirije ntibazi aho ari, uko ubuzima bwe bumeze ariyo mpamvu bamurangishije kuko bafite ubwoba bw'ibiri kumukorerwa.

Si uyu gusa kuko na Tundu Lissu umuyobozi mukuru wa CHADEMA amaze amezi atandatu muri gereza ashinjwa ubugambanyi, icyaha ahakana, icyakora akaba yarafunzwe nyuma y'uko ahamagariye abaturage kwigaragambya bamagana amatora yo ku wa 29 Ugushyingo 2025.