Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w'Ibikorwa remezo ni muntu ki?
Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagize Murwanashyaka Damien, Minisitiri w'Ibikorwa remezo mushya, asimbuye Dr. Jimmy Gasore wari usanzwe kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Murwanashyaka yashyizwe muri izi nshingano mu mpinduka zabaye muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego nkuru z'ubutegetsi, aho Perezida Kagame yahinduye abayobozi ashyiraho abashya barimo Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba Leta, hagamijwe kunoza imikorere n’itangwa rya serivisi inoze mu nzego zitandukanye.
Murwanashyaka Damien, ni Umunyarwanda wavukiye kandi akurira mu Rwanda. Yize amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali, akomereza amasomo ye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, nyuma ajya kwiga muri Oklahoma Christian University iherereye i Edmond muri leta ya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo LinkedIn na Facebook agaragaza ko yakoreye mu nzego zitandukanye zijyanye n’igenamigambi ry’imishinga y’ubwubatsi no guteza imbere imijyi igezweho. Muri izo nshingano, yigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura ry’ibipimo by’imishinga mu kigo cya Real Contractors Ltd.
Yinjiye mu bijyanye n’ubwubatsi n’iterambere ry’imishinga mu 2012, aho yagiye agaragara mu bikorwa bifitanye isano n’iterambere ry’imiturire n’ubwubatsi, yibanda ku igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga no gukorana n’abikorera mu guteza imbere imijyi igezweho.
Uburambe bwe muri uru rwego ni kimwe mu byagaragajwe nk’impamvu zishobora kumufasha mu kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, cyane cyane mu bijyanye n’imihanda, ingufu, amazi, imyubakire n’imiturire.
Binyuze muri izi nshingano nshya, hitezwe ko azagira uruhare mu kwihutisha no kunoza imishinga y’ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bijyanye n’intego za Gahunda ya Kabiri ya Leta y'imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2) 2024 - 2029.

Kinyarwanda
English
Swahili








