issa
Umusifuzi wangiwe kwinjira muri Amerika yahawe icyubahiro n’ab’iwabo

Jun 10, 2026 - 16:50
 0

Umusifuzi Omar Artan wangiwe kwinjira muri Amerika agiye gusifura igikombe cy’isi, yakiriwe nk’umwami muri Somalia ubwo yari atashye.

Uyu musifuzi akigera muri Somalia, yatangaje ko yihaye intego yo kuzasifura Igikombe cy’Isi cya 2030 nyuma yo gusubira iwabo muri Somalia. 

Uyu musifuzi w’imyaka 34, watowe nk’umusifuzi mwiza muri Afurika mu mwaka wa 2025, yari agiye kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi. 

Ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, nibwo yangiwe kwinjira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami, nubwo yari afite Ibyangombwa byose bimwemerera kwinjira muri Amerika. 

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ntibigeze batangaza impamvu yo kumusubiza iwabo, ariko Somalia iri mu bihugu biri ku rutonde rw’ababujijwe kwinjira muri Amerika rwashyizweho na Perezida Donald Trump. 

Kuri uyu wa Gatatu, Artan yageze i Mogadishu ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Aden Adde, aho yakiriwe n’abayobozi ba Leta, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Somalia, bagenzi be b’abasifuzi ndetse n’abaturage benshi. 

Akigera muri Somalia, Artan yagize ati “Ndashimira abayobozi, abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abandi bose. Ndashimira igihugu cyanjye n’abaturage bacyo ku nkunga bangaragarije. Inkunga n’ubutumwa bw’ihumure nahawe hano, nzi neza ko nzanabuhabwa hanze y’iki kibuga cy’indege.” 

Yakomeje agira ati “Byose biba byarateganyijwe n’Imana. FIFA yaranshyigikiye cyane kandi yakomeje kuvugana nanjye kugeza ngeze i Mogadishu. Ndabasezeranya ko muzambona nsifura mu Gikombe cy’Isi gitaha. Baturage ba Somalia n’abo aho bari hose, ndabibabwiye.” 

Artan yanasabye urubyiruko rwa Somalia kudacika intege kubera ibyamubayeho, agira ati “Twese dukwiye kurengera icyubahiro cya Somalia. Twese turi aba Somalia, yaba mu bihe byiza cyangwa ibibi. 

Iri bendera ni iryacu kandi na pasiporo ni iyacu, tugomba kubiharanira no kubirinda. Urubyiruko ntirukwiye gucika intege cyangwa guterwa ipfunwe n’igihugu cyarwo. Nubwo ibi byambayeho, nzakomeza guhagararira igihugu cyanjye. Ndashaka gukomeza urugendo rwanjye mvuye hano kandi ndasaba urubyiruko gukora nk’ibyo.” 

Iki gikombe cy’isi hari benshi batazabasha kukitabira bari bafite ubushobozi ariko kubera imipaka ubuyobozo bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho byatumye abantu benshi bahindura gahunda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026, ari bwo igikombe cy’isi kiri butangire. Umukino wa mbere ugomba gufungura uyu mukino uzatangira Saa tatu z’Ijoro hagati ya Mexico na Afurika y’epfo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373