issa
Umuhanzi Boni Shy yongewe ku rutonde rw'abazatarama mu bihembo bya Rubavu Music Awards

Jun 10, 2026 - 10:31
 0

Ibi bihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection bigiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri bikaba bigamije guhemba abahanzi n'abanyempano batandukanye bo mukare ka Rubavu. Bizatangwa ku italiki ya 13 Kamena 2026. Abahanzi bakuru baturutse i Kigali ni Bwiza na RiderMan hakaba hongewemo na Boni Shy.

Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM mu kiganiro ISIBO RADAR  k'umurongo wa telefoni uyu muhanzi ukizamuka yatangaje yishimiye cyane kuba agiye guhurira ku rubyiniro n'abandi banyempano batandukanye b'i Rubavu kuko bizamufasha kurushaho kumenyekanisha umuziki we.

Abajijwe ku mishinga ye bwite ateganya gukora uretse kwitabira icyo gitaramo yavuze afite imishinga myinshi irimo indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi bakuru zizahita zisohoka vuba.

 Yagize Ati" Ubu meze nkuri guharurira inzira indirimbo nyinshi ziri muri Studio. kandi nakoranye n'abahanzi bakuru kuko ubu ndifuza gukora cyane mu gihe kigiye kuza kandi ndazibakumbuje ni nziza nizeye ko  abantu bazazishimira"

Boni Shy yari afite inzu itunganya umuziki yanyuzemo Loader kuri ubu ukorana na Bruce Melodie. Si abo gusa kuko na Fazzo Big Pro, Real Beat n'abandi batandukanye banyuze muri Feliz Music Empire, yari iri i Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yaje gufunga imiryango, nyuma y'uko yabonaga ashora atunguka.