issa
Twiyemeje kuganira ku mikoranire mishya! Umuvugizi wa Rayon Sports yaduhaye ukuri

Jun 9, 2026 - 10:15
 0

Mu gihe benshi bakomeje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Skol, umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier yatangaje ko impande zombi ziyemeje kuganira ku mikoranire mishya nayo izamenyekana mu gihe cya vuba.

Mu ijoro ryacyeye tariki 8 Kamena 2026, nibwo hagiye hanze ibaruwa uruganda rwari rusanzwe rukorana na Rayon Sports rwa Skol igaragaza ko amasezerano y’imikoranire impande zombi zumvikanye kuyahagarika hagatekerezwa imikoranire mishya.

Muri iyi baruwa, uruganda rwa Skol ruvuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye rwatanze igitekerezo cyo guhindura imikoranire bakava ku mwanya wo kuba umuterankunga mukuru ahubwo bakagirana ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi.

Yagize iti “ Mu rwego rw'ibi biganiro, SKOL yatanze igitekerezo cyo guhindura imiterere y'ubufatanye, bukava ku buryo bw'ubuterankunga bukuru bukajya ku buryo bw'ubufatanye bwungukira impande zombi. Ubu buryo bugamije gutanga ubwisanzure burenzeho no gufungura amahirwe y'ubufatanye n'abandi baterankunga bashobora kugira uruhare mu kurushaho guteza imbere no kubaka ejo hazaza harambye ha Rayon Sports.”

Ubwo UKWELITIES yaganiraga n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yaduhamirije ko amasezerano bari bafitanye baganiriye bahitamo kuyarangiza ariko bakomeje ibiganiro kugira ngo bumvikane ku mikoranire mishya.

Yagize ati “ Amasezerano yari ahari yarangije igihe cyayo. Ikiriho nuko impande zombi ziyemeje kuganira kugira ngo zumvikane imikoranire mishya. Ibyo nabyo bizamenyekana vuba ibizaba byumvikanyweho. Ntabwo rero habayeho gutandukana ahubwo habayeho kuganira imikoranire mishya ifite inyungu ku mpande zombi.”

Yakomeje agira ati “ Iyo abantu baganiriye bakemeranya ko amasezerano ya mbere yarangiye hakaba guhabwa ‘proposal’ nshya, ni ngombwa mu nyungu za buri ruhande ko habaho igihe yo kwiga ku byaganiriweho. Nicyo cyabaye kandi vuba icyavuyemo kizamenyekana.”

Nubwo bitemerwa ko izi mpande zombi zatandukanye, biravugwa ko n’imyambaro Jayrutty irimo gukorera Rayon Sports hatariho uruganda rwa Skol. Rayon Sports imaze iminsi isinyisha abakinnyi ariko imyambaro basinyaga bambaye nta skol yari iriho.

Rayon Sports yari imaze imyaka 12 ikorana na Skol ariko muri iki gihe cyose ubufatanye hagati y’izi mpande zombi bwabaye bumwe mu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. Ubu bufatanye bwari bushingiye ku ntego zihuriweho, kubahana no guharanira guteza imbere siporo mu gihugu. 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugirana ibiganiro na Bank of Kigali kugira ngo nayo ishore amafaranga muri iyi kipe ndetse binavugwa ko bamaze kumvikana. Kimwe mu byo bumvikanye harimo kuvugururirwa ikibuga cyo kujya bakoreraho imyitozo mu gihe haba hafashwe umwanzuro wa nyuma wo kutagira imikoranire na Skol yabatizaga ikibuga cyo mu Nzove.

Iyi kipe ikomeje urugamba rwo kubaka ikipe izakoreshwa umwaka utaha w’imikino, aho kugeza ubu imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 barimo abanyarwanda 4 ndetse n’umwe w’umunyamahanga. Iyi kipe yatangiye n’urugendo rwo kongerera amasezerano abakinnyi bari basoje mu bagore ndetse n’abagabo.

No photo description available.Gakwaya Olivier yatangaje ko hari imikoranire mishya hagati ya Rayon Sports na Skol 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373