Sheebah Karungi umwaka yubatsemo inzu niwo yashatse kwiyahura
Umuhanzikazi Sheebah Karungi’Queen Karma’ yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko umwaka wa 2018 yubatsemo inzu mu kibanza yari yaguze I Munyonyo mu 2016. Munyonyo ikora ku kiyaga cya Victoria ikaba mu karere ka Makindye mu murwa mukuru wa Kampala.
Sheebah yavuze ko isi yamwituyeho buri wese amugiraho ijambo. Yaricaye yumva nta gisubiza afite usibye kwiyahura akareka abamuvuga bagasigara bavuga ibyo bifuza kuri we.
Ibyo byose yavuze ko yabitewe n’ihungabana yagiriye mu buzima bw’ubwamamare. Ikindi yongeyeho ko igututu nacyo cyatumye yumva yiyanze. Sheebah yavuze ko amarangamutima ye yaganjwe noneho yumva abantu bose arabanze. Icyari gikurikiyeho rero nta kindi atari ukwiyambura ubuzima. Yabuze umuntu n’umwe yatekerereza ibyo yarimo anyuramo, noneho akibaza niba agiye ahacecekerwa’ikuzimu’ byashyira iherezo ku byo yarimo acamo.
Sheebah Karungi yakoranye na TNS ya Jeff Kiwa imyaka icyenda. Batandukanye mu Ukuboza 2021, ubwo bapfaga ibyinjira ntibabisaranganye ku ijanisha riringaniye. Sheebah Karungi kandi yakundanye mu buryo bw’ibanga n’umuraperi Keko bari bahuje ibitsina’abatinganyi. Icyakora umubano wabo wamaze imyaka ibiri ariko Keko yatangaje ko baryamanaga. Jeff Kiwa wari umujyanama wa Sheebah Karungi niwe washyize ku iherezo uwo mubano kugirango umuziki wa Sheebah udasubira inyuma. Yamusezeranyije kumugira icyamamare bityo ashyira imbaraga mu buhanzi aho kwihambira ku kuryamana n'umuraperi Keko wamurushaga izina icyo gihe ataratandukana n'itsinda rya Obsessions, Sheebah Karungi yakuriyemo.

Kinyarwanda
English
Swahili








