issa
Amabandi yashimuse abaturage 39

Amabandi yashimuse abaturage 39

Jun 10, 2026 - 10:02
 2

Bashar Aliyu, umuturage wo mu gace bita Magamin Diddi yavuze ko ayo mabandi yifuza miliyoni 125 z’amanayira asaga amayero 69,000 kugira ngo abashimuswe barekurwe.

Muri Nigeria amabandi yashimuse abaturage 39 basaba Leta kwicara ku meza y’ibiganiro bakagira ibyo bemeranya. Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Kamena 2026 muri Leta ya Zamfara. 

Itsinda ry’amabandi ryateye agace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Nyuma y’icyo gikorwa ayo mabandi yasabye Leta ibiganiro kugirango babashe kugira ibyo bemeranya kugirango abashimuswe barekurwe.

Polisi yo muri iyo Leta yabwiye ibitangazamakuru ko abaturage bashimuswe bari mu nama mu ishyamba ryitwa Magamin Diddi riri mu ntara ya Maradun. Icyakora polisi yavuze ko imibare ishobora  kwiyongera abashimuswe bakagera kuri 50.

Abashimuswe kandi bari baje guhura n’umuyobozi w’amabandi mu cyizere cy’uko bagombaga kugira ibyo bumvikana noneho amahoro akagaruka muri ako gace. Yazid Abubakar, umuvugizi wa polisi yavuze ko ubwo inama yari irimbanyije, haje itsinda ry’amabandi noneho bashimuta abasaga 39 babajyana ahantu hatari hamenyekana kugeza ubu.

Ubuyobozi bw’intara ya Maradun bwavuze ko abashimuswe bari bagiye mu nama n’ubuyobozi bw’amabandi mu gihe ku ruhande rwa Leta batemera iyo mishyikirano. Ubuyobozi bw’intara bunibaza impamvu abaturage bashobora kwiyemeza guhura n’amabandi nyamara bashimuta abaturage babo buri munsi.

THE GUARDIAN yanditse ko Leta ya Zamfara yazahajwe n’ibitero by’amabandi bitwaje intwaro. Barangwa no kwica, gushimuta abaturage no kubasahura.

Ubwo bugizi bwa nabi rero butuma abaturage batabasha guhinga ngo basarure kuko ibyo bahinze byose amabandi arabisarura akanashimuta inka zabo. Benshi mu baturage mu rwego rwo gutinya gushimutwa bahunze ingo zabo bajya kwihisha.