Gitega:Impungenge ku bazunguzayi b'inyama mbisi
Mu Murenge wa Gitega mu Kerere ka Nyarugenge hafi y'ibagiro, hakunze kugaragara abagore baba bari kugurisha inyama mbisi mu tuyira dutandukanye.
Bamwe mu bakorera muri aka gace, bavuga ko batewe impungenge n'izo nyama zicururizwa mu tuyira bitewe n'uko baba batazi aho zabagiwe.
Bamwe mu baturage babwiye,Ukwelitimes ko hatagize igikorwa izi nyama zishobora gutera abantu indwara.
Habiyambere Vincent yagize ati "Mbona bikwiye gufatirwa ingamba kuko ntumenya niba ari imbwa cyangwa ihene bari kugurisha.none se koko wari wabona umuzunguzayi w'inyama?"
Uwase Carine, we avuga ko izo nyama ziba zifite umwanda mwinshi.
Ati " Ibidobo gusa bazicururizamo byo byonyine ubibonye ntiwazirya, noneho hari ubwo usanga bari kugurisha amara utamenya ari ay'iki?mbabajwe n'abazirya."
Muri aka gace hanagaragara abagurisha amajanja n'amara y'inkoko.
Ukwelitimes, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitega ariko ntibwabasha kuboneka.


Kinyarwanda
English
Swahili









