M23 igiye gushyikiriza u Rwanda Gen.Omega

Mar 5, 2025 - 11:58
 0

Umutwe wa M23 ugiye gushyikiriza u Rwanda Gen.Omega wari mu bayobozi ba FDLR nyuma yo gufatirwa ku rugamba arwana ku ruhande rw'ingabo za Leta ya Congo-Kinshasa zihanganye na M23.

Jenerali Pacifique Ntawunguka wamenyekanye ku izina rya Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda.

Ni nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara bahanganyemo na FARDC. 

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, yavuze ko Gen Omega aza gushyikirizwa ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 05 Werurwe 2025 ntagihindutse.

Uyu Omega agiye kugezwa mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Brig Gen Gakwerere Ezéchiel n’abo yari ayoboye 14 bari muri FDLR bashyikirijwe ingabo z’u Rwanda ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza DRC n’u Rwanda.

Muri Mutarama 2025, amakuru yacicikanye hose ko Gen.Omega yishwe, ariko nyuma M23 itangaza ko nta murambo we wabonetse ndetse no ku ruhande rwa FDLR ntibigeze bamubika.

Mar 5, 2025 - 12:17

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.