issa
Rubavu: Ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13 amushukishije Jus yatawe muri yombi

May 21, 2026 - 10:02
 0

Nzabanita Espoir w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 nyuma yo kumushukisha umutobe (Jus) n’amafaranga 300 Frw yatawe muri yombi.

Amakuru ahari avuga ko uyu mwana w’umukobwa uvuka mu Karere ka Rutsiro yari amaze amezi arenga abiri atuye muri uwo Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, aho yari yaraje gufasha imirimo imwe n’imwe nyinawabo urwaye.

Abaturanyi b’uyu mwana bavuga ko ku wa 9 Gicurasi 2026 yari kumwe n’undi mukobwa baturanye ubwo bagendaga bagahura n’uwo mugabo uvugwaho kumusambanya mbere washakaga kubasambanya bombi ababeshya ko afite imodoka azabaha umunyenga, akabagurira Jus ndetse akabaha n’amafaranga, uretse ko umwe yanze kubyemera undi akemeranya na we kuzongera guhura.

Amakuru akomeza avuga ko ku wa 11 Gicurasi, uwo mwana yasubiye guhura n’uwo mugabo akamugurira Jus yari yaramwemereye. Ubwo ngo akimara kuyinywa yahise amera nk’uzengereye bituma atangira kumva nta mbaraga afite.

Nyuma uwo mugabo yahise amujyana mu murima wari hafi aho aba ari ho amusambanyiriza, anamuha amafaranga 300 Frw yari yamwemereye mbere anamubwira ko naramuka abivuze azamushaka akamwica.

Uyu mwana ngo ntiyahise abivuga kubera ubwoba yari afite, uretse ko abo babana batangiye kubona impinduka kuri we zirimo kunanirwa kwicara n’ibindi, ibyatumye hifashishwa wa mwana bagendana wavuze ko hari umugabo wamusambanyije wari wabanje kubashuka bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri Sitasiyo ya Gisenyi, kugira ngo akurikiranwe.

Yasabye ababyeyi gukomeza gukurikirana abana babo no kubaganiriza ku buryo bwo kwirinda abashobora kubashukisha ibintu bito bakabasambanya, anasaba abana kujya batanga amakuru hakiri kare igihe cyose bahuye n’ihohoterwa, kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse ndetse n’abakekwaho ibyaha nk’ibyo babihanirwe dore ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigenwa n’Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza, 2023.

May 21, 2026 - 10:30