Nigeria: Amabandi yitwaje intwaro ateje inkeke abaturage
Muri Nigeria ibice bimwe by'igihugu nta rujya n'uruza ruhari bitewe n'uko amabandi yigabije Leta zimwe na zimwe akaba ashimuta abaturage nk'aho bidahagije, bagasaba Leta ikiguzi cyo kubarekura.
Buri munsi muri Nigeria havugwa inkuru y’abaturage bashimuswe, abanyeshuri n’abarimu baba bari mu biganza by’amabandi yitwaje intwaro yihaye kugenzura zimwe muri Leta zo muri Nigera. Kuri ubu nyuma y’uko abaturage bakoze imyigaragambyo, abahanzi noneho hagezweho abakinnyi ba filime.
Abu ‘Abu Radde’ Bello, umuyobozi w'itsinda ry'amabandi ryigabije Leta ya Katsina
Abainyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanditse inkuru y’umukinnyi wa filime witwa Mary Remmy Njoku winubiye uburyo Leta yabo ijenjetse mu guhashya amabandi.
Polisi yo muri Nigeria yananiwe guhashya amabandi
Yagize ati”Ntabwo amasengesho y’abarokore yakemura ibibazo dufite muri Nigeria, nta nubwo yahangana n’amabandi cyangwa se ngo yubake ibikorwaremezo nk’imihanda n’ibitaro”Uyu mukinnyi wa filime yasabye abarokore guhuza amasengesho n’ibikorwa bifatika kuko igihe igihugu cyabo kirimo yavuze ko kiri mu kangaratete.
Nigeria ifite ibikorwaremezo byangiritse
Mary Remmy Njoku yavuze ko igihugu cye n’Afurika yose muri rusange igowe n’ibibazo by’ubukungu ku buryo abona ko gusenga gusa bidahagije kugirango abanyafurika babeho neza. Muri ubwo butumwa burebure ati”Nshuti banyafurika, bakristu nkuko dukomeje isengesho, ntitwitiranye isengesho n’ibikorwa.
Ntabwo wakubaka imihanda ukoresheje isengesho. Dufite ibikorwaremezo byangiritse. Ntabwo amabandi yayogoje igihugu cyacu yakwirukanwa n’amasengesho”.
Mary Remmy Njoku umukinnyi wa filimi yasabye abaturage gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere aho kwiringira isengesho
Uyu mukinnyi wa filimi yababwiye ko ibibazo bifatika bikemurwa n'ibisubizo bifatika noneho ibibazo by'imyimerere bigakemurwa n'amasengesho.
Nigeria ihanganye n’amabandi yayogoje igihugu dore ko bashimuta umuhisi n’umugenzi, noneho bagasaba Leta gutanga ikiguzi kugirango babarekura. Ni mu gihe abaturage bakomeje isengesho ryo gusabira igihugu.

Kinyarwanda
English
Swahili








