Paris: Perezida Kagame na Macron bafunguye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa 2 Kamena 2026 bifatanyije na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ndetse n’abayobozi batandukanye, abadipolomate, abashakashatsi n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo gutaha urwibutso rwubatswe i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu muhango wabereye mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, aho abawitabiriye bibukijwe akamaro ko gukomeza kurinda ukuri kwa Jenoside no guhangana n’abashaka kugoreka amateka yayo.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi byashobokaga ko ibonwa mbere y’uko iba kandi ko hari ibimenyetso byinshi byayigaragazaga. Yagaragaje ko u Bufaransa bwari mu mwanya mwiza wo kuyibona no kugira icyo bukora kugira ngo iyicwa ry’inzirakarengane rikumirwe.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yari iteganyijwe kandi yaragaragaraga. U Bufaransa bwari bufite amahirwe yihariye yo kuyibona no kugira icyo bukora. Byafashe igihe kirekire kugira ngo u Bufaransa bwemere uruhare rwabwo, bituma ububabare bwiyongera”.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Emmanuel Macron ku butwari n’ubumuntu yagaragaje mu kwemera amateka y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyigikira ukuri, kwibuka ndetse n’ubwiyunge.
Yagize ati: “Guhangana n’inshingano z’amateka bisaba ubutwari nyabwo kuko bitera kurwanywa cyane n’abafite ibyo bagomba kubazwa. Bisaba kandi kugira ubumuntu bukomeye kugira ngo ibyo bikorwa bishyirwe mu bikorwa.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko uru rwibutso rushya rufite agaciro gakomeye kuko ruzigisha abakiri bato amateka nyayo ya Jenoside yatorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ku ruhande rwe, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko uru rwibutso ari intambwe ikomeye mu mateka y’u Bufaransa no mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Uru rwibutso ni umusozo w’urugendo rukomeye. Ubu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yanditswe mu mutima w’umurwa mukuru wacu no mu mateka yacu.”
Gutahwa kw’uru rwibutso bishimangira ubushake bwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, ndetse no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe mu 1994.

Kinyarwanda
English
Swahili








