Amavubi gukina imikino ya gishuti byajemo amagorane
Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari irimo kwitegura imikino ya gicuti izakinira muri Morocco, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ryahagaritse imikino ya gicuti yagombaga kuberayo nyuma y’impungenge z’icyorezo cya Ebola.
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 2 Kamena 2026, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Morocco ryafashe icyemezo cyo guhagarika imikino mpuzamahanga ya gicuti yari iteganyijwe kubera muri iki gihugu mu gihe cy’amatariki ya FIFA yo muri Kamena 2026, bitewe n’impungenge zikomeje kwiyongera ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya Afurika.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda no kurinda ubuzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana, cyane cyane ku makipe y’ibihugu bya Afurika yari ateganyijwe gukinira muri Morocco, harimo n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Tanzania ndetse na Uganda.
Mu mikino yahise ihagarikwa harimo uwo Tanzania yagombaga gukinamo na Uganda tariki ya 5 Kamena, Tanzania na Rwanda tariki ya 9 Kamena, Uganda na Madagascar tariki ya 8 Kamena, ndetse na Comoros yagombaga guhura n’u Rwanda tariki ya 6 Kamena.
Hari indi mikino itarafatirwa umwanzuro wa nyuma, aho abayitegura bakomeje gukurikiranira hafi uko ikibazo cy’ubuzima gihagaze mbere yo gufata icyemezo. Muri iyo harimo umukino w’u Burundi na Guinée Équatoriale wari uteganyijwe ku wa 4 Kamena, ndetse n’uwa Comores na Guinée Équatoriale ku wa 9 Kamena.
Morocco yari yiteguye kwakira gahunda nini y’imikino ya gicuti yahuzaga amakipe menshi y’ibihugu bya Afurika, mu rwego rwo kwitegura amarushanwa atandukanye yo ku mugabane ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Gusa, impinduka zatewe n’iki kibazo cy’ubuzima zatumye abayobozi bongera gusuzuma gahunda yari yarateguwe.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Morocco ryatangaje ko iki cyemezo kiri mu ngamba rusange zo gukumira ibyago bishobora guterwa n’ikorwa ry’ingendo hagati y’uturere twagaragayemo impuruza z’indwara, kikaba cyafashwe ku bufatanye n’inzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego za Leta zibishinzwe.
Abayobozi bagaragaje ko kurengera ubuzima bw’abaturage ari byo bishyizwe imbere kurusha ibindi byose, nubwo Morocco ikomeje gushyigikira ibikorwa by’umupira w’amaguru mpuzamahanga mu bihe bya FIFA. Biteganyijwe ko hazakomeza gutangwa andi makuru uko ibintu bizagenda bihinduka, ndetse n’igihe hazafatirwa imyanzuro ku yindi mikino isigaye itaremezwa burundu.

Kinyarwanda
English
Swahili








