Munyakazi Sadate nawe yagize ubutumwa aha abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka
Rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ubwubatsi hano mu Rwanda, Munyakazi Sadate, yahaye ubutumwa abanyarwanda bose muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yanyujije kuri Radio/TV10, atangaza ko abanyarwanda bose dukwiye guhindura amateka mabi, twamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tugaharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Yagize ati “ Uyu munsi ni umukoro ukomeye cyane nk’abanyarwanda kugirango twumve ko ayo mateka mabi tugomba kugira uruhare rukomeye rwo kuyahindura. Tuzayahindura twubatse ubumwe nk’abanyarwanda tukamagana kure ingengabitekerezo ya Jenoside kandi tugaharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Munyakazi Sadate yakomeje abwira abanyarwanda ko ari bo bafite uruhare ariko kandi bagomba gukora ibishoboka byose kugirango u Rwanda rugere heza hashoboka .
Yagize ati “ Ni njyewe nawe tubifitemo uruhare. Ndi ishami ry’u Rwanda, uri ishami ry’u Rwanda, ni twebwe tugomba gukora ibishoboka byose kugirango uru Rwanda turugeze aheza hashoboka. Twibuke twiyubaka.”
Munyakazi Sadate ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ze akangurira abanyarwanda ku kwitabira gahunda zimwe na zimwe za Leta ndetse akanabikora neza cyane. Muri ibi bihe turimo nawe yatanze ubutumwa kandi bwiza kugirango twese duhagurukire rimwe kugira ibyabaye bitazongera.


Kinyarwanda
English
Swahili









