Al Hilal yagaruye umuyobozi wayo wari wasezeye nyuma yo gusezererwa na Berkane
Ubuyobozi bukuru bwa Al Hilal SC, bwagaruye Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rwa Siporo, Eng. Mohammed Ibrahim Al-Aliqee, wari wasezeye nyuma yaho iyi kipe isezerewe na RS Berkane.
Ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya Al Hilal SC yakinnye umukino wo kwishyura wa 1/4 CAF Champions League na RS Berkane urangira itsinzwe igitego 1-0 bituma isezererwa muri iyi mikino. Nyuma yo gusezererwa, umuyobozi w’urwego rwa Siporo, Eng. Mohammed Ibrahim Al-Aliqee, yatangaje ko asezeye kuri izi nshingano.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2026, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Al Hilal SC, yasohoye itangazo igaragaza ko gusezererwa muri iyi mikino byabababaje cyane ndetse kandi basaba imbabazi kubwo kudaha ibyishimo abakunzi bayo.
Bagize bati “ Inama y’Ubutegetsi ya Al Hilal SC irasaba imbabazi kandi igaragaza agahinda kenshi ku bafana bayo b’indahemuka, kubera isezererwa ribabaje ry’ikipe y’umupira w’amaguru mu marushanwa Nyafurika, nyuma y’igihe cyose cy’imikino cyaranzwe n’imbaraga nyinshi zashyizweho n’impande zose mu kugerageza kugera ku ntego zari zitezwe. Icyakora, ibikorwa by’akarengane, ruswa n’igitugu byagize uruhare mu musaruro wabaye.”
Bakomeje bagira bati “ Inama y’Ubutegetsi irashimira cyane imbaraga zidasanzwe zakomeje gushyirwa mu bikorwa na Eng. Mohammed Ibrahim Al-Aliqee, Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi w’Urwego rwa Siporo, mu nshingano ze ndetse no mu bindi bikorwa yakoranye ubwitange n’ubunyangamugayo.
Inama y’Ubutegetsi isangiye na we kumva akarengane katumye Al Hilal itagera muri 1/2 cy’irangiza ry’iri rushanwa, kandi yari ikwiye kuhagera hashingiwe ku mbaraga n’ibitambo ikipe yatanze mu bihe by’intambara, amacakubiri y’abaturage.”
Inama y’ubutegtsi ya Al Hilal SC yanze kwemera icyemezo cyo gusezera ku muyobozi w’urwego rwa Siporo, Eng. Mohammed Ibrahim Al-Aliqee, ndetse imusaba gukomeza akazi kuko kadashingiye ku gihe runaka.
Bagize bati “ Inama y’Ubutegetsi ntiyemera icyemezo cyo gusezera mu bikorwa bya siporo cyatangajwe na Al-Aliqee ejo hashize, kandi imusaba gukomeza umurimo we ukomeye kandi ukorwa n’umutima wose mu gukorera iyi kipe ikomeye ya Al Hilal, kuko kuyikorera bidashingiye ku gihe runaka ahubwo bisaba ubwitange buhoraho kandi budacogora, aho na we yagize uruhare rukomeye cyane.”
Al Hilal SC nyuma yo gusezererwa mu mikino nyafurika, igiye gushyira imbaraga nyinshi muri Shampiyona y’u Rwanda, aho iri ku mwanya wa Gatatu kugeza ubu n’amanota 45 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili









