issa

AMAJWI: Imurora Japhet washatse gutegura Musanze FC yashyizwe hanze

Apr 17, 2026 - 13:06
 0

Team Manager akaba n’umutoza wungiije wa Amagaju FC, Imurora Japhet, yashatse gutegura Musanze FC none amajwi ye yashyizwe hanze.

Hashize iminsi igera kuri itatu hatangiye kuvugwa ko ikipe ya Amagaju FC irimo gushaka gutegura cyane Musanze FC kugira ngo izabashe gutsinda mu buryo butagoye cyane kuko iri habi ku rutonde rw’Agateganyo rwa Shampiyona.

Imurora Japhet yaje gufatwa amajwi arimo kuvugana na Habarurema Gahungu, umuzamu wa kabiri wa Musanze FC bavuga ko yifuza ko ubwo bazaba barimo gukina uyu muzamu yaregeza kugira ngo Amagaju FC azabashe kwitwara neza kugira ngo ave mu myanya y’inyuma.

Imurora Japhet yagize ati “ Njyewe ngira ibanga ku buryo utakumva kuko n’uwa kubwira ko navuganye nawe wumve ko akubeshya. Nimugoroba turaza kuvugana, ibintu byose nabishyize ku murongo, wanasanga n’agafuka ku muceri mu rugo.” Uyu mukinnyi yabajije Japhet niba hari abandi bakinnyi yaganirije kugira ngo niyoroshya hazabe hari n’abandi boroheje.

Imurora yamusubije agira ati “ Reka nkubwire, nukifuza kumenya abandi cyangwa ngo nabo bakumenye kuko umuntu ni mugari, kereka ari inshuti magara yawe. Ubuse nkubwiye ngo ninde wagufasha wamubona? Njyewe ndacyaganiriza abantu, kandi birakomeye.” 

Muri iki kiganiro kirekire, byumvikana ko Imurora Japhet yasabye Habarurema Gahungu kuzaborohereza ndetse ko hari n’ibindi bitandukanye bagiye bakorana mu bihe bitandukanye kuko yaje no kumwishyuza amafaranga yari amusigayemo.

Iki ni ikintu cyahise kiba kinini cyane kuko binavugwa ko Musanze FC ishobora kurega Imurora Japhet akaba yahabwa ibihano nkuko byagenze kuri Mugiraneza Jean Baptiste wahanwe umwaka wose atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru hano mu Rwanda. Imurora Japhet aheruka gutandukana na Musanze FC yabereye umukozi wayo igihe kinini.

Uyu mukino wateje impagaragara cyane, ugomba kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026 ubere kuri Sitade Ubworoherane Saa Cyenda z’amanwa. 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373