Real Madrid ikomeje muri 1/4 cya Champions League bigoranye cyane

Mar 13, 2025 - 00:48
 0

Ikipe ya Real Madrid ikomeje muri 1/4 cya UEFA champions league kuri Penalite yatsinze 4-2 za Atletico Madrid.

Ku isaha ya saa ine z'ijoro nibwo umukino watangiye wahuzaga ikipe ya Real Madrid na Atletico Madrid muri 1/8 cya UEFA champions league.

Ikipe ya Atletico Madrid yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 1 gusa, yaje guhita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Conor Gallagher ku mupira wari utanzwe na Rodrygo De Paul, Julian Alvarez arawusimbuka usanga aho Gallagher ahagaze atereka mu izamu.

Ikipe ya Real Madrid yaje guhita itangira kwataka izamu rya Oblak ufatira Atletico Madrid ariko kurema uburyo biranga umupira ukomeza gukinirwa hagati mu kibuga.

Ikipe ya Atletico Madrid yaje nayo gukomeza kwataka cyane izamu rya Real Madrid ariko ikomeza kugumana igitego kimwe yatsinze hakiri kare ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 bwa Real Madrid.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Atletico Madrid isatira izamu rya Real Madrid cyane kuko mu minota 3 y'igice cya kabiri, yabonye Koroneri zikurikiranye zigera kuri 4 ariko kubona igitego biranga.

Ku munota wa 59, ikipe ya Real Madrid yaje gukora ikosa imbere gato y'urubuga rw'umuzamu wayo ndetse Vinicius Jr ahita ahabwa ikarita y'umuhondo ariko Atletico Madrid iteye kufura umupira uca hanze y'izamu rya Thibaut Courtois.

Ku munota wa 68, ikipe ya Real Madrid yabonye Penalite ku ikosa ryari rikorewe Kylian Mbapé wari uzamukanye umupira yihuta cyane ariko Penalite itewe na Vinicius Jr, umupira uca kure cyane y'izamu.

Ku munota wa 82, Real Madrid yaje gukora impinduka ikuramo Flora Mendy wagize imvune hinjiramo Garcia. Izi mpinduka zaje zikurikiye izakozwe mbere ubwo Luka Modric na Tchouameni bavuyemo hinjiramo Camavinga na Lucas Vasquez.

Ku munota wa 90, ikipe ya Atletico Madrid yaje nayo gukora impinduka abarimo Conor Gallagher, Simeone, Rodrigo De Paul na Griezman bavamo hinjira mu kibuga abarimo Correa, Sørloth, Lino ndetse na Molina, umukino urangira ikipe ya Atletico Madrid itsinze igitego 1-0.

Ikipe ya Atletico Madrid nyuma yo gutsinda byatumye ikipe zinganya ibitego 2-2 uteranyije imikino 2 kuko umukino ubanza ikipe ya Real Madrid yatsinze Atletico Madrid ibitego 2-1. Haje kwitabazwa iminota 30 y'inyongera n'ubundi irangira nta kipe ibashije kubona intsinzi, hitabazwa Penalite.

Bageze kuri Penalite ikipe ya Real Madrid aba ari yo ikomeza kuri Penalite 4 kuri 2 za Atletico Madrid.

Indi mikino:

Lille yatsinzwe na Borussia Dortumond ibitego 2-1, Arsenal FC inganya n'ikipe ya PSV Eindhoven ibitego 2-2, Aston villa itsinda Club Brugge ibitego 3-0.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.