Umunyamakuru Sadi Habimana yafunguwe
Umunyamakuru wa Siporo ku Umuseke, yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho guhohotera umukobwa ushinzwe umutekano kuri Sitade.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Kamena 2026, nibwo twakoze inkuru y’ifungwa rya Sadi Habimana nyuma yo kubangamira umukobwa wari ushinzwe umutekano ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Ubwo twaganiraga n’umuvigizi wa Police ikorera mu mujyi wa Kigali icyo gihe, CIP Gahonzire Wellars, yaduhamirije ko uyu munyamakuru afunze ndetse ko akurikiranweho guhohotera umukobwa wari ushinzwe umutekano.
Yagize ati “ Sadi Habimana afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo, aho akurikiranweho guhohotera mukobwa wari ushinzwe umutekano muri Sitade. Sadi yavuye aho abanyamakuru bicara ajya muri VIP, uwushinzwe umutekano aramubuza arangije ashaka gukoresha imbaraga, nibwo uyu mukobwa yahise agaragaza ko yamukubise mu gatuza. Bikimara kuba nibwo abapolice bashinzwe umutekano muri Sitade bamufashe bamuzana kuri Sitasiyo umukobwa nawe atanga ikirego ubu kigeze mu rwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akomeze akurikiranwe.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2026, nibwo twabyutse twakira amakuru aturuka ku bari hafi ye, avuga ko Sadi Habimana yamaze gufungurwa nyuma y’iminsi afunzwe. Uyu munyamakuru yari afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Rwezamenyo.
Ubwo UKWELITIMES twageragezaga kongera kuvugisha umuvugizi wa Police ikorera mu mujyi wa Kigali, kugira ngo aduhamirize aya makuru ntabwo twabashije ku mubona.

Kinyarwanda
English
Swahili








