Visit Rwanda na Arsenal FC bagiye guhagarika gukorana
Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambera mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko Arsenal FC na Visit Rwanda bazahagarika gukorana muri Kamena 2026 nyuma y'imyaka Umunani.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, aho byemejwe ko Arsenal FC hamwe na RDB bemeranyije guhagarika ubufatanye ubwo iyi Saison izaba irangiye. Visit Rwanda yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Arsenal FC kuko ibirango byayo byagaragaraga ku kuboko.
Ubufatanye hagati y'u Rwanda na Arsenal FC bwarushijeho kumenyekanisha ubwiza karemano bw’u Rwanda no guteza imbere inganda z’ubukerarugendo mu gihugu. Abasuye u Rwanda bivugwa ko bageze kuri miliyoni imwe n'abantu 300 mu 2024, naho amafaranga yavuye mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 47% ugereranyije n’igihe ubufatanye bwatangiraga.
RDB ivuga ko Ibintu by’ingenzi byaranze ubu bufatanye birimo umunsi wo kumurika Umuco n'Umurage nyarwanda, wabereye kuri Emirates Stadium, hamwe n’uruzinduko rw’abagize umuryango wa Arsenal FC barimo Alex Scott, Mathieu Flamini, Bacary Sagna, Jurrien Timber, Caitlin Foord, Katie McCabe na Laia Codina.
Aba bose hamwe basuye ibyiza by’u Rwanda by’umwihariko gusura Ingagi mu Birunga, gusura inyamaswa nini muri Pariki ya Akagera, kunyura kuri Canopy Walk ya Nyungwe no kuruhukira ku mazi ya Kivu, ndetse no kwitabira umuhango wo Kwita Izina.
Ubufatanye bwanashimangiye intego z’u Rwanda zo kuba ihuriro ry’imikino ku rwego mpuzamahanga muri Afurika no kwakira amarushanwa akomeye, mu gihe bwanashyigikiye no guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rw’abana bato n’abatoza, byafashije abatari bacye guteza imbere impano zabo no kongera uruhare rw’imikino mu gihugu.
Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko batewe Ishema kandi bishimira ibyo ubu bufatanye bwatumye u Rwanda rugeraho birimo kumenyekana muri byinshi ndetse bituma impano z'abato zizamuka.
Yagize ati “Dutewe ishema n'ibyo ubu bufatanye bwagezeho mu myaka myinshi tumaze dukorana. Bwari ubufatanye bwatangije uburyo bushya ku biro bishinzwe ubukerarugendo ku isi, bushyira u Rwanda ku rwego rwo hejuru mu kumenyekanisha ubukerarugendo no kongera abarusura ku muvuduko ibikorwa bisanzwe byo kwamamaza ubukerarugendo bitabasha kugeraho."
Yakomeje agira ati " Nubwo turi kwibanda ku kwagura ibyo twagezeho mu yindi mikino n’amasoko mashya, turacyashimira Arsenal ku bufatanye bwayo, ku ruhare rwayo no ku kwemera inkuru y’u Rwanda mu myaka umunani ishize. Turiteguye gukomeza gukorana na Kroenke Sports & Entertainment binyuze mu bufatanye bushya dufitanye na LA Rams na SoFi Stadium i Los Angeles, kandi turacyari abafatanyabikorwa b’ingenzi ku makipe ya Arsenal y’abagabo n’abagore kugeza saison irangiye. Tubifurije amahirwe masa mu rugamba rwabo rwo gukomeza gushaka ibikombe.”
Ku rundi ruhande umuyobozi mukuru wa Arsenal Richard Garlick, yatangaje ko ubu bufatanye hagati ya Visit Rwanda na Arsenal bwari ubw'Ingenzi cyane ndetse bwagize uruhare mu mushinga wo gutwara ibikombe bikomeye iyi kipe ifite.
Yagize ati “Ubufatanye bwacu bwa mbere bwo kwerekana ikirango ku kuboko hamwe na Visit Rwanda bwari urugendo rw’ingenzi. Mu myaka myinshi, twakoranye mu kumenyekanisha ubukerarugendo n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije by’u Rwanda no kubaka umubano mushya n’abafana bacu bo muri Afurika."
Yakomeje agira ati " Ubufasha bwa Visit Rwanda mu gihe cyose bwagize uruhare runini mu gushyigikira intego zacu, harimo no gushora mu cyerekezo cyacu cy’igihe kirekire cyo kwegukana ibikombe bikomeye mu buryo burambye. Turashimira RDB ku bufatanye no ku byo twagezeho hamwe.”
Hari abakunzi benshi ikipe ya Arsenal FC yungutse muri ubu bifatanye ariko Kandi u Rwanda rukagira byinshi rwakuyemo bijyanye nuko iyi ari imwe mu makipe akomeye ku isi kugeza ubu.
U Rwanda rusigaye mu bufatanye n'andi makipe akomeye ku isi arimo Atletico Madrid, FC Bayern Munich, Paris Saint-Germain ndetse kandi rwerekeje amaso no muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho ruri gukorana na Los Angeles ikina NBA na LA Rams ikina NFL.
Arsenal FC na Visit Rwanda ntibizongera gukorana nyuma ya kamena 2026
FC Bayern Munich ifitanye amasezerano na Visit Rwanda azarangira muri 2028


Kinyarwanda
English
Swahili









