Nyakabanda: Ubuzima bushaririye bw'umwana w'imyaka 11 ukoreshwa akazi ko mu rugo
Mu kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge hari umwana w'imyaka 11 wakuwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ubu uri gukoreshwa akazi ko mu rugo, mu gihe ibi bintu bitewe ndetse bihanirwa n'amategeko y'u Rwanda.
Uyu mwana w'umukobwa wirabira ndetse ubona ukiri muto, yabwiye UKWELITIMES, ko avuka mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse ababyeyi be, ari bo bamwoherereje i Kigali gukora akazi ko mu rugo.
Uyu mwana avuga ko abayeho mu buzima bubi cyane ko yakuwe mu mashuri n& ababyeyi be bakamwoherezwa gukora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali kandi atabyifuza.
Yemeza ko abayeho mu buzima bubi cyane ko n'amafaranga ibihumbi 10 akorera ku Kwezi ababyeyi be ari bo bayahabwa ubu akaba nta n'icyo yari yizigamira.
Yagize ati "Ntabwo niga ariko si uko ntabikunda ahubwo n'uko mu rugo banyohereje aha bakankuru mu ishuri, ikibambabaza n'uko n'ayo mpebwa ari bo bayajyana ntazi aho ajya."
Akomeza asaba ubuyobozi kumufasha kugira ngo asubure mu ishuri yavuyemo acikishirije ari mu mwaka wa Kabiri w'amashuri abanza ndetse ahahawe amahirwe yo gusubira mu mashuri nk'abandi bana.
Gusa umukecuru bivugwa ko ari we nyir'ur'urugo, uyu mwana yakoragamo akazi ko mu rugo, nawe yashimangiye ko yabonaga atajyaga kwiga ariko atari azi neza ko yari umukozi wo mu rugo.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, inzego z'umutekano n'iz'ibanze zo muri aka gace, zahise zihagera zimubaza iby'uyu mwana, yemera ko yamubonaga ariko atari azi ko ari umukozi wo mu rugo.
Aha, abana aba mu rugo akoramo bamubwira ko atari bubave imibereho atabahaye kuri shikareti yari aromo kurya ngo kuko ibyo iwabo bamuhaye abibuhaho, nawe ahitamo kubibagabanya


Kinyarwanda
English
Swahili








