issa
Nyakabanda:  Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Mar 2, 2026 - 11:08
 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Munanira ya II mu Mrenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, bahize guca ibiyobyabwenge bitandukanye bikigaragara muri aka gace.

Ibi babitangaje mu Nteko rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi y’Akagari ka Munanira ya II yabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe  2026.

Mu Kagari ka Munanira ya II ni hamwe mu hakigaragara bamwi mu bacuruzi bacamu rihumye ubuyobozi, bagacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge cyane cyane ahitwa muri Karabaye.

Iyi nteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Munanira ya II yari igamije kureba ibyo bagezeho mu mezi atandatu ashize.

Abanyamuryango bagaragaje ko bakoze ibikorwa byinshi kandi byiza bitandukanye birimo kwiyubakira uduhanda tunyurwamo n’abagenzi, kurwanya igwingira mu bana,gushishikariza abaturage kwitabira gahunda y’Ejo Heza, ubukangurambaga buhoraho mu baturage bugamije gushishikariza abaturage kuragwa n’isuku ku mubiri, aho bakurera n’aho batuye n’ibindi.

Mu mihigo mishya yahigiwe muri Iyi Nteko rusange, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari, biyemeje guca ibiyobyabwenge n’ubuzererezi mu rubyiruko ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana.

Perezida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Nshimyumuremyi Daniel, yabwiye UKWELITIMES ko bageze ku ntego bari bafite ariko ubu barajwe ishinga no guca ibiyobyabwenge bitandukanye bikigaragara muri aka gace.

Ati “ Turishimira byinshi twagezeho nk’abanyamuryango kuko urugero twashishikarije abandi kurwanya umwanda, kugira isuku ku mubiri n’aho no kujya twishyura kompanyi zitwara imyanda mu ngo aho kuyijugunya aho tubonye hose ariko ubu tugiye gushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge n’imirire mibi mu bana.”

Umugore witwa Uwimana Ariette, we avuga ko bishimira ko nk’abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamwiza mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, bishimira ko biyubakiye umuhanda wari warangiritse utakinyuramo ibinyabiziga.

Ati “ Umuhanda wacu wariwarapfuye twishimira ko nk’abaturage twishatsemo ubushobozi turawubaka n’ituyira duca mu midugudu.”

Byiringiro Fabien, we yavuze ko bazarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bifashishije ubukangurambaga n’ibiganiro cyane cyane bibera mu Nteko y’Abaturage.

Mar 2, 2026 - 14:00