issa
Umuryango w’Abibumbye watanze gasopo ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano buzwi nka AI

Sep 10, 2025 - 17:10
 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ingufu za Nikleyeri 'IAEA' ryasohoye inyandiko nshya iburira buri umwe ukoresha Ubwenge buhangano buzwi nka AI kugira ubwitonzi n’ubushishozi kuri yo, ndetse inahishura ko ubu porogaramu nyinshi zikoreshwa ku isi zishingiye ku bwenge buhangano bityo ko inzira zo kuyikoresha zigomba kwitonderwa na buri umwe bitihise ko benshi bazisanga mu madeni bishoyemo batabizi.

Ibi uyu muryango wa IAEA wabigarutseho muri Raporo nshya wasohoye ku wa 10 Nzeri 2025, aho wasobanuriye ko ubu 'AI' ari zo ziyoboye isi y’ikoranabuhanga ry’uyu munsi ndetse ko zishobora kwifashishwa mu gucunga umutekano, kugenzura neza imikorere ya muntu ya buri munsi ndetse ikaba yanongera ireme mu nganda zitanga amashanyarazi ya nikleyeri.

Iyi Raporo ya IAEA isobanura ko hari amabwiriza n’amahame agomba kwitabwaho cyane mu gihe porogaramu zitandukanye za AI zikoreshwa ahari hose cyangwa zigashyirwa mu nganda zikora intwaro za kirimbuzi ndetse n’izitanga amashanyarazi ya nikleyeri.

Uyu muryango wanavuze ko usaba abantu bakoresha AI kuyitondera no kutabatwa na yo muri buri kimwe bayikoresha kuko ngo ifite byinshi byiza ndetse ikanagira ibindi bibi kandi ko ibyo bishobora no gutera abayikoresha ibibazo by’ubwoko.

IAEA yasobanuye ko ubumenyi rusange bwayo bwose n’ubuhanga bugizwe n’ubwenge buhangano ko burinzwe n’amategeko mpuzamahanga abugenga, ndetse ko uwakifuza kubukoresha agomba kwita ku mahame n’amabwiriza yabwo yose.

Aho uyu muryango wavuze ko abakoresha ubu bwenge buhangano mu nganda, mu nyandiko, mu biganiro, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu nyigisho izo ari zo zose bemerewe kubukoresha igihe icyo ari cyo cyose biri ngombwa, icyakora ngo bakagaragaza ko ari ubwenge buhangano bwa AI bwabikoze bitihise ko benshi bazajya bisanga mu bihano bishoyemo batabizi.

Ibi bibaye mu gihe kuri ubu isi yose ikataje mu ikoreshwa ry’ubwenge buhangano buzwi nka AI ndetse bikaba binavugwa ko hari bamwe mu bayobozi bo mu bihugu bitandukanye bayikoresha nk’intwaro ikomeye mu gukora ibisasu kirimbuzi bihambaye mu nganda.

Sep 10, 2025 - 17:44