Ingabire Victoire yatsinzwe urubanza
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026 ku cyicaro cy'Urukiko rw’Ikirenga hasomewe umwanzuro w’Urubanza aho hanzuwe ko ingingo ya 106 itanyuranyije n’ibiteganywa mu Itegeko Nshinga nk’uko Ingabire Victoire yari yayiregeye.
Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha itanyuranyije n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga, rutegeka ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nta shingiro gifite.
Ibi bishingiye ku rubanza Ingabire Victoire Umuhoza yarezemo, agaragaza ko iyo ngingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ari yo yatumye afungwa, agasaba ko yakurwaho. Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.
Ingingo 106 igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.


Kinyarwanda
English
Swahili









