Kigali: Hamuritswe Inkoranyamuga y'Ikoranabuhanga
Mu gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, Inteko y'Umuco yamuritse ku mugaragaro inkoranyamuga y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ururimi kavukire mu rwego rw’ikoranabuhanga no korohereza Abanyarwanda kumenya amuga akoreshwa mu ikoranabuhanga.
Mu birori byo kumurika Inkoranyamuga mu Ikoranabuhanga,Intebe y’Inteko, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko gutegura iyi nkoranyamuga byasabye ubufatanye bw’inzego nyinshi zitandukanye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga mu Rwanda. Yagaragaje ko mu kuyandika, Inteko y’Umuco yakoranye n’ibigo birimo, Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’abashakashatsi b’inzobere mu nkoranyamagambo n’ikoranabuhanga.
Yagize ati Iyi nkoranyamuga ntabwo ari igikorwa cyakozwe n’urwego rumwe gusa, ahubwo ni umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’inzobere zifite ubumenyi mu ndimi no mu ikoranabuhanga, ibi byatumye tugira igitabo cyujuje ubuziranenge kandi gifite ireme."
Yakomeje asobanura ko mu gutoranya amagambo yashyizwe muri iyi nkoranyamuga, hifashishijwe amagambo asanzwe akoreshwa mu nyandiko n’imikorere y’inzego zitandukanye, harimo NIDA, RURA, Rwanda Forensic Institute, Irembo, ndetse n’ibigo by’imari n’amabanki.
Yongeyeho ko ibi byakozwe mu rwego rwo gutuma amagambo ari muri iyi nkoranyamuga aba asanzwe akoreshwa kandi yumvikana ku bantu bose, bityo bikazafasha mu kuyigira igikoresho cy’ingirakamaro ku bayikoresha.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abashakashatsi, impuguke mu ikoranabuhanga, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura no kwandika iyi nkoranyamuga.
Mu ijambo ry’umushyitsi Mukuru, Bwana Eraste Rurangwa, Umunyabanga Uhoraho muri ministeri y’ikoranabuhanga, yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’Inteko y’Umuco, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu guhuza ikoranabuhanga n’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yagize ati " Ikoranabuhanga ririhuta cyane mu guhindura ubuzima bwacu, ariko ni ingenzi ko rikoreshwa mu rurimi abaturage bumva neza."
Yakomeje avuga ko Minisiteri ayoboye izakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga, anatangaza ko hari gahunda yo gushyira iyi nkoranyamuga mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo irusheho kugera kuri benshi.
Mu busanzwe Inkoranyamuga ni igitabo gikubiyemo amagambo yihariye akoreshwa mu mwuga cyangwa mu bumenyi runaka. Mu gihe Amuga yo ari amagambo yihariye akoreshwa mu rwego rwihariye nk’ikoranabuhanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









