Mu minota 7 gusa abajura bari bamaze kwiba inzu ndangamurage ya mbere ku Isi mu gusurwa
Inzu ndangamurage ya Louvre, izwi nka musee ya mbere isurwa cyane kurusha izindi ku isi, iherereye i Paris mu Bufaransa, yafunzwe kuri iki cyumweru nyuma y’ubujura bukomeye bwabereye muri iyi nzu ndagamurage,bwasabye iminota 7 yonyine ngo bube bumaze kuba kandi butwaye imiringa ya zahabu ifite agaciro kaza million z'ama Euro.
Minisitiri w’Umuco mu bufaransa, Rachida Dati, yatangaje ko ubujura bwabaye mu gitondo cyo ku cyumweru, ubwo inzu ndangamurage yari ikinguye kubaje gusura.
“Nta muntu wakomeretse,” mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), yongeyeho ko iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane ibyibwe, yagize ati: “Ndi kumwe n’abakozi ba musee ndetse na polisi. Iperereza rirakomeje.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Laurent Nuñez, we yemeje ko ari “ubujura bukomeye cyane”, asobanura ko abajura binjiye baturutse inyuma bakoresheje agasanduku kazwi nka (basket lift), biba imitako y'abagore ikoze mu mabuye y’agaciro kadasanzwe, byose kandi byatwaye iminota irindwi yonyine.
Yavuze ko ari itsinda ryari ryateguye neza ibikorwa byaryo byo kwiba, kandi babikoze vuba cyane ku buryo budasanzwe” avuga ko “amadirishya yakuwemo hakoreshejwe imashini ikata ibyuma (disqueuse).”
Inzu ndangamurage ya Louvre yatangaje ko izaguma ifunze ku mpamvu zidasanzwe, kandi ivuga ko ntabindi bisobanuro itanga. Abashinzwe umutekano bavuze ko nta muntu wakomeretse mu gihe polisi yakumiraga abaturage n’abasura aho ubujura bwabereye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yateje urujijo, yerekanaga abaturage bakwiriye imishwaro babuze aho berekeza, kuburyo kumenya umujura n'umuturage usanzwe byagorana.polisi ikaba yahise ifunga imiryango n’imihanda ikikije uwo mujyi wa kera w’ahitwaga Ingoro y’Abami.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien, abajura binjiye banyuze ku ruhande rureba ku mugezi wa Seine, ahari imirimo y’ubwubatsi yari iri gukorwa, bakoresha ascenseur y’ibintu biremereye (freight elevator) yabagejeje mu cyumba cya Apollo Gallery, kizwiho kubikwamo amakamba n’amabuye y’agaciro by’abami ba France.
Musee ya Louvre, izwi cyane kubera ibiintu birimo bifite agaciro gaomeye birimo nk'igishushanyo cyizwi nka Mona Lisa ya Leonardo da Vinci,
Abahanga mu by’umutekano bavuga ko ubu bujura bushobora kuba bumwe mu budasanzwe kandi bukomeye mu mateka y’u Bufaransa, kandi ibyibwe bishobora kuba bifite agaciro k’amamiriyoni menshi y’amayero,


Kinyarwanda
English
Swahili









