Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Senegal n'Urwanda mu nzego zitandukanye.
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Faye yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ubwo yasozaga uruzinduko rwe.
Mu gihe yari mu Rwanda, Perezida Faye yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye Village Urugwiro. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi,Sport n’umutekano, banibukiranya amateka y’ubufatanye n’ubuvandimwe hagati ya Senegal n’u Rwanda.
Ku butumire bw’umukuru w'igihugu cy'uRwanda Paul Kagame, Perezida Diomaye Faye yitabiriye Car Free Day ari kumwe na Perezida PaulKagame. Abakuru b’ibihugu byombi bakoze urugendo rw’imyitozo ngororamubiri rwa kilometero eshanu (5 km)..
Perezida Faye yanunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yashyize indabo ku rwibutso ndetse anashimira urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka,kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Uru ruzinduko, ari na rwo rwa mbere Perezida Faye yagiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Senegal muri Werurwe 2024, rwafunguriye ibihugu byombi urubuga rushya rw’ubufatanye n’ubucuti.
Perezida Faye yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere no mu miyoborere, yongera kwemeza ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere urubyiruko, ikoranabuhanga,sport,ubukerarugendo n’iterambere rirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









