Ifungurwa ry’ikibuga cy'indege cya Goma ni akagambane k'inyungu bwite- AFC/M23
Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwanga umugambi uwo ariwo wose wo kongera gufungura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma, giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byifujwe mu nama iheruka y’ubutabazi yateguwe n’u Bufaransa. Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye mu rwego rwo gusobanura ibyavuye mu bikorwa byo gushyira umukono ku Masezerano y’Inyabutatu hagati yabo na Leta ya Kinshasa i Doha, uyu mutwe washinje imiryango imwe y’abagiraneza gutangiza iki gitekerezo. Bavuga ko iyo miryango ishaka kungukira mu bibazo by’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.
Yannick Tshisola, umwe mu bagize itsinda rya AFC/M23 mu biganiro ndetse akaba umunyamabanga w’ibiro by’umuyobozi wa politiki w’uyu mutwe Corneille Nangaa, yavuze ko ibibazo by’ubutabazi mu bice bigenzurwa na M23 bitakiri ibikomeye. Yemeza ko “inkambi z’impunzi zari hafi ya Goma zitagihari, kandi abaturage basubiye mu byabo bitewe n’imiyoborere mishya M23 yashyizeho kuva yafata umujyi”.
Yagize ati “Ku wa 28 Ukwakira 2025, umuyobozi wa politiki wa AFC/M23 yandikiye Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Uburayi n’Ububanyi n’Amahanga mbere y’Inama y’i Paris. Iyo baruwa yakomeje kuvuga ku ifungurwa ry’Ikibuga cya Goma nk’aho ari impamvu z’ubutabazi. Mugomba kumenya ko iri ari akagambane gakorwa n’abagiraneza bajyaga bungukira ku makuba y’abaturage. Ubu inkambi zose zo hafi ya Goma zarashenywe, abaturage basubiye mu midugudu, nta nyungu basigaranye. Kandi tugiye gusoza umwaka, bakeneye kuvuga ko hari ikibazo gikomeye kugira ngo bongere guhabwa inkunga umwaka utaha”.
AFC/M23 ishinja abagiraneza kudaha amahanga amakuru ku bibazo bikomeye biri ahandi mu gihugu
Tshisola yakomeje avuga ko ibibazo bikomeye biri ahandi mu gihugu, ariko bititabwaho n’abagiraneza:
Ati “Mwitegereze ibiri kuba muri iki gihugu: i Kwamouth hafi ya Kinshasa abaturage baricana. I Beni abantu baricwa buri munsi. Ituri ho ntiwavuga. No muri Lualaba hashize icyumweru habaye impanuka yishe abarenga ijana, harimo n’abana. Ibyo ni ibibazo bikomeye, kuki batabivuga? Ni uko ‘business’ yabo ari ubutabazi muri aka gace ka Goma.”
M23 irega leta ya Congo gusenya ikibuga cya Goma
Tshisola yashinje Leta ya Kinshasa kuba ari yo yagize uruhare mu gufunga ikibuga cy’indege cya Goma, avuga ko hari impamvu za gisirikare n’iza politiki.
Yavuze ko impuzamugambi ya FARDC, FDLR, Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi isanganywe ingeso yo gusenya ibikorwa remezo iyo itsinzwe ku rugamba:
Uyu muyobozi yasoje avuga ko Leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano:
Ati “Baradutera, barenga ku guhagarika imirwano, bakoresha drones mu kirere cyacu. Natwe dufite inshingano yo kurinda abaturage. Barashaka gukoresha ikibuga cya Goma mu bikorwa bya gisirikare. Ifungurwa ryacyo rigomba kujyana n’ingamba zose zo kubaka icyizere. Twarekuye imfungwa zirenga 2000 cyangwa 3000, ariko bo nta n’umwe barekuye.”
Macron ati: Ifungurwa rya Goma Ni ikimenyetso abaturage bifuza
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ifungurwa ry’iki kibuga ari ikimenyetso gikomeye abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru bakeneye:
Ati “Ni ikimenyetso gikomeye kandi gikenewe. Nzi ko Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazadufasha kugishyira mu bikorwa.”
Kuva AFC/M23 ifashe Goma mu mpera za Mutarama 2025, ndetse no gufunga ikibuga cya Kavumu i Bukavu, ibibuga byombi ntibikora.
Nubwo hashize igihe hasabwa ko bifungurwa hashingiwe ku rwitwazo rwo kugira ngo ubutabazi bugere ku baturage, nta kirakorwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









