issa
Yangije imodoka y'isuku n'umutekano: Ibya DC Clement uri muri kasho

Apr 1, 2026 - 09:06
 0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka DC Clement yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu karere ka Gasabo.

Niyigaba Clement alias DC Clement afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije UKWELITIMES ko 'Arakekwaho kwangiza ikintu cy'undi no kurwanya ububasha bw'amategeko'.

Mu gushaka kumenya byimbitse, haje kumenyekana ko yangije imodoka y'isuku n'umutekano y'umurenge wa Jabana. Yafunzwe ku wa 31 Werurwe 2026.

DC Clement ku mbuga nkoranyambaga yanditse atabaza ko yasenyewe. Ati"Umusore w’imyaka 29 agakora ibishoboka byose ngo afashe Leta gukemura bimwe mubibazo aho kugirango Leta imufashe ahubwo Ikamusenyera Mayor wa Gasabo akohereza abapolisi naba Yede agatanga itegeko ngo Bamusenye atigeze agera naho biri". 

Yakomeje ati"Dear @Bayaseseb nturi umuntu mwiza kandi ndasaba Imana ngo izaguhe igihano kiruta ibindi.Twabonye birangiye dusaba ko twisenyera ngo turamire ibikoresho byacu Urabyanga.Twubatse ishuli muri 2024 dutangirana abana 50, muri 2025 tugira abana barenga 180 maze @NESA_Rwanda iradusura isaba ko twagura! Twaguslze ikibanza imbere yacu dusaba icyangombwa! Eng. Wa @jabanasector atwizeza ko twabikora yewe aduha n’IcyangombwaTwarubatse, hanyuma Kuwa 5 ushize Mayor @Bayaseseb ategeka ko dusenyerwa! Nta nteguza, atigeze anahagera, ataduhaye no kubitekerezaho, twamusabye ko basi niba ntakindi cyakorwa twakwisenyera mugihe turi kubikora avuga ko turi gutinda, none bahabyukiye.Nonese @jnabdallah urubyiruko rwawe tuzabaho gute ? Ko agahinda kazatwica tukiyahura. izi ni Million zirenga 70 zihiye tuzireba.Niba haribyo tutujuje ntibadufasha kubyuzuza ? ese niba bitanakunda ntibareka tukisenyera.Ibi si ugusenya Clement, ibi ni ugusenya Umutima, Igihugu.Kandi umunsi umwe amateka azahinduka, ibyo Mayor cg undi yakora byose ntakizambuza kuba/kubaka u Rwanda twifuza. Nonese @jnabdallah urubyiruko rwawe tuzabaho gute ? Ko agahinda kazatwica tukiyahura, izi ni Million zirenga 70 zihiye tuzireba.Niba haribyo tutujuje ntibadufasha kubyuzuza ?, ese niba bitanakunda ntibareka tukisenyera.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yamusubije ko"Muraho NiyigabaClema, 

Urakoze kuzana iki kibazo hano. 

UKO GITEYE: 

Uyu muntu yatse icyangombwa cyo kuvugurura inzu ishaje, ifite metero 7,5X7. Aragihabwa. Icyangombwa cyerekana ko yagombaga. Gusana inkuta ebyiri, urw'inyuma n'uruhande rw'ibumoso,gusimbuza amabati. 

Icyangombwa cyamubuzaga: guhindura imiterere y'igisenge inzu isanganywe,kongera cyangwa kugabanya ibipimo inyubako isanganywe,ubaka uruzitiro cyangwa umukingo.

ICYITONDERWA: Kuvugurura gutya tubyemerera umuturage kugira ngo ature mu nzu idashyira ubuzima bwe mu kaga mu gihe runaka, kuko iki kibanza kiri muri zone yagenewe ubuhinzi ku gishushanyo mbonera. Ntabwo hemerewe kubakwa by'igihe kirekire.

AMAKOSA YAKOZWE

Uyu muntu yahawe icyangombwa cyo kuvugurura ntiyagikoresha ibyo yagisabiye.Iyo bigenze gutya, uyu muntu ahanishwa gukuraho ibyo yubatse.

Iyo atabyikuriyeho, ubuyobozi bubikuraho akishyura ikiguzi cyatanzwe mu kubikuraho. Nk'uko watanze amakuru, uyu muntu wagombaga kuvugurura inzu byarangiye arimo kubaka inzu nshyashya, wavuze ko zari inyubako z'ishuri.

Ntibikwiye ko umuntu yakubaka ishuri nta ruhushya. Kirazira. Ngendeye ku makuru watanze, Engineer wa Jabana ntabwo yatanga icyangombwa cyo kubaka. Nta bushobozi abifitiye.

Uburyo bwonyine bwo gusaba icyangombwa cyo kubaka ni ukunyura muri sisiteme yo kubaka.gov.rw 

IBYO TWIBUTSA: Umujyi wa Kigali  uributsa abantu bose ko kubaka nta byangombwa bitemewe, kandi ko ibyo wubatse nta byangombwa hakurikizwa amategeko abigenga bigakurwaho.

Umujyi wa Kigali wazanye uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwo kugenzura imyubakire, ku buryo inzu zubatswe nta ruhushya ziboneka zose, kandi zigakurwaho.

Turasaba abatuye Umujyi wa Kigali gukurikiza amabwiriza ajyanye n'imyubakire, kugira ngo birinde ibihano n'ibihombo bityo dukomeze twubake KigaliYacu dukurikije igishushanyo mbonera.Murakoze".

Apr 1, 2026 - 10:00