issa
Impamvu urubanza rw’abarimo Muchoma rwasomwe mbere y’itariki (Video)

Mar 9, 2026 - 09:14
 0

Barafinda Sekikubo Fred ntiyigeze atanga ubujurire, ariyo mpamvu atigeze aburana mu gihe bagenzi be bane bahuriye kuri dosiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bafungurwa by'agateganyo bakajya baburana bari hanze.

Ku wa 06 Werurwe 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo ;Nkeramihigo Japhet,Mazimpaka Patrick,Tumukunde Djuma,Barafinda Sekikubo Fred na Nizeyimana Didier alias Muchoma.

Abantu benshi batunguwe n’uko umwanzuro wari gusomwa ku wa 09 Werurwe 2026, noneho ugasomwa mbere y’iminsi itatu. Mu gushaka kumenye byimbitse impamvu zabiteye, UKWELITIMES yakoze icukumbura mu bijyanye n’amategeko kugirango ikure abantu mu rujijo.

Kuri dosiye y’uru rubanza ku musozo wa paji ya karindwi hari ahanditse icyitonderwa. Iyo ni nayo mpamvu nyirizina yemerera umucamanza witwa Bizimungu Telesphore ufite iyi dosiye. Hari aho yanditse ati” Urubanza rusomwe mbere y’itariki 09/3/2026 yari yamenyeshejwe ababuranyi kubera ko umucamanza azaba ari mu kandi kazi”.

 KURIKIRA UKO URUBANZA RWAGENZE