Niyigena Clement yumvikanye n’ikipe nshya
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yamaze kumvikana na Ceramica Cleopatra FC ikina Shampiyona yo mu gihugu cya Misiri.
Nyuma yo gusoza amasezerano mu mpeshyi y’uyu mwaka, Niyigena Clement yamaze kurangizanya na Ceramica Cleopatra FC ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu misiri ndetse hatagize igihinduka araza gutangazwa nk’umukinnyi wayo mushya.
Amakuru UKWELITIMES ikesha Radio Rwanda, avuga ko uyu mukinnyi yamaze kurangizanya n’iyi kipe ndetse mu gihe yari ari kumwe n’ikipe y’igihugu mu mwiherero waberaga mu Misiri ntabwo yigeze azana n’abandi bakinnyi bagarutse mu Rwanda kuko yari agiye gusoza utuntu twanyuma kugira ngo asinye amasezerano.
Amakuru avuga ko Niyigena Clement mu masaha macye ari imbere arakora ikizamini cy’Ubuzima, basanga ahagaze neza agahita asinya amasezerano, agatangira urugendo rushya rwo kuba umukinnyi w’umunyarwanda ukina hanze y’igihugu.
Nyuma ya Niyigena Clement, biravugwa ko na Nshimiyimana Yunusu bakinanaga mu mutima w’ubwugarizi nawe ibiganiro bigeze kure hagati ye na JS Kabylie ikina Shampiyona ya Algeria.
Aba bakinnyi bose bashobora gutandukana na APR FC bari basoje amasezerano. Iyi kipe ariko yatangiye kwitegura abasimbura kuko umukinnyi ukomoka muri Burkina Faso witwa Madou Zon wakinaga muri TP Mazembe yo muri DRC.
Abandi bakinnyi bivugwa ko bamaze kumvikana na APR FC barimo y’Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve, ukina asatira anyuze ibumoso n’umunyezamu Ernan Siluane ukomoka muri Mozambique.

Niyigena Clement yumvikanye na Ceramica Cleopatra FC

Kinyarwanda
English
Swahili








